Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC cyatangaje ko cyamaze gutera imiti mu nzu zo mu Mirenge 98 mu gihugu hose yazahajwe na Malariya kurusha indi mu rwego rwo kurandura iyi ndwara no guhangana n’ingaruka zayo zikomeza kwiyongera.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurwanya Malariya n’Indwara zititaweho muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata 2026 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya ku Isi.
Ni umunsi wahujwe n’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata aho abaturage bo mu Murenge wa Gahanga, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC n’abafatanyabikorwa bareberaga hamwe icyakorwa kugira ngo iyi ndwara iranduke.
Muri iyo gahunda kandi hatanzwe ibiganiro bitandukanye bigamije guhugura abaturage ku ruhare rwabo mu kurwanya Malariya, gusuzuma abakeka ko bayirwaye,gutanga inzitiramibu ziteye umuti no kubasobanurira uko bakwiye kuzikoresha.
Dr. Mbituyumuremyi Aimable yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kurwanya Malariya ariko rushyira mu bikorwa ingamba zikwiriye, yagize ati: “Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya, u Rwanda rwifatanyije n’isi ariko tunashyira mu bikorwa ingamba zikwiriye, Ingamba twazishyizeho dushingiye ku makuru dufite aho twagiye tubona Imirenge izahaye cyane kurusha iyindi mu gihugu cyacu, aho twateganyije ingamba zo gutera imiti mu nzu ku buryo Imirenge isaga 98 yari izahaye kurusha indi yamaze gutererwa imiti”.
Yakomeje asaba abaturage gukoresha neza inzitiramibu bahawe no kwisuzumisha kare mu gihe haba hari uwarwaye kuko Abajyanama b’Ubuzima bahari, bahawe imiti ihagije kandi banabihuguriwe kuko iyo umuturage yisuzumishije kare agahita ahabwa umuti bigabanya ibyago byo kwicwa na yo.
Yagize ati: “Nta muturage ukwiriye kujya gutonda umurongo ku kigondera buzima kandi ibyo agiye gushaka yo abisize mu rugo iwe”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Urujeni Martine yavuze ko uyu munsi bawuhuje n’umuganda kugira ngo bongere bakangurire abaturage kwirinda Malariya.
Yagize ati: “Uyu muganda n’ibintu byose byawukozwemo twahisemo kubihuza n’umunsi wo kurwanya Malariya kugira ngo twongere duhugure abaturage kwirinda Malariya, kuko uturere tw’umujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu turagaragaramo Malariya nyinshi kurusha utundi turere”.
Yakomeje asaba abaturage gukomeza ingamba zo kwirinda Malariya, kandi ko bakwiriye, kuyoboka, kubahiriza, no gufasha abaza kubaterera imiti mu nzu kuko biri mu nyungu zabo, ndetse no gukoresha inzitiramibu bahawe icyo baziherewe kuko kwirinda biruta kwivuza.
Uyu munsi kandi abaturage basobanuriwe uko imibu itera Malariya yororoka, ndetse n’icyo bakwiriye gukora ngo bayirwanye harimo gutema ibihuru bikikije urugo, gusiba ibinogo birekamo amazi n’ibimene byibintu bitandukanye imibu ishobora kororokeramo.
Kamikazi Judith utuye mu Murenge wa Gahanga yavuze ko yize byinshi atari azi, kandi yasobanukiwe ko Malariya yakwirindwa. Ati” ntabwo narinzi ko tworora Malariya mu rugo tutabizi ariko ubu nabimenye, ngiye gukoresha iyi nzitiramibu neza, kandi nibimene birekamo amazi mu rugo mbikureho nsibe n’ibinogo ariko sinzongere kurwaza Malariya mu rugo rwanjye”.
Muri Nyakanga umwaka ushize kugera muri Werurwe uyu mwaka akarere ka Kicukiro abaturage barenga ibihumbi 52 bako ni bo bagaragayeho iyo ndwara ya Malaria kandi Umurenge wa Gahanga ukaba uri mu ya mbere ifite Malariya nyinshi muri aka Karere.




