REG na WASAC Group bibutse abari abakozi ba Electrogaz
Politiki

REG na WASAC Group bibutse abari abakozi ba Electrogaz

KAYITARE JEAN PAUL

April 24, 2026

Ubuyobozi n’abakozi b’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) n’abahagarariye imiryango y’abari abakozi ba Electrogaz, bibutse abakozi 174 b’icyo kigo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo guha agaciro abari abakozi b’iyahoze ari Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb. Uwihanganye avuga ko mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32, hari abakomeza kugoreka amateka bityo akaba ari inshingano z’abakozi n’ubuyobozi guhaguruka bakabarwanya.

Yagize ati: “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntabwo twakwirengagiza ko hari abagikomeje kubiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni inshingano yacu kuvuga ukuri no kubungabunga amateka yacu nubwo asharira.”

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Amb. Uwihanganye, yibukije urubyiruko rukora muri REG na WASAC Group ko rufite umukoro wo kubaka u Rwanda ruzira Jenoside.

Yarusabye kandi kongera gutekereza ku mateka agaragaza ko igihugu cyasenywe n’urubyiruko, ariko kikongera kubakwa n’urundi rubyiruko rwari rufite intego imwe yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kunga Abanyarwanda, akaba ari byo byagejeje ku mahoro Abanyarwanda bafite ubu.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, yavuze ko abakozi ba REG na WASAC Group biyemeje kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri aho yaturuka hose.

Agira ati: “Nk’abakozi ba REG na WASAC Group, twiyemeje guca burundu umuco mubi w’amacakubiri waranze abakoreraga Electrogaz ya cyera. Twiyemeje gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, tukabigira intego zituranga mu kazi kacu ka buri munsi.”

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Dr Asaph Kabaasha, yavuze ko ikigo cya Electrogaz cyari gifite inshingano zo gutanga amazi n’umuriro w’amashanyarazi, kikaba cyarakoreraga aho REG ikorera ubu, ari naho hibukirwa Abatutsi bishwe, bakoreraga Electrogaz.

Yagize ati: “Kubibuka biduha umwanya wo kubunamira no kubasubiza agaciro bambuwe. Icyo dusabwa; ni ukwirinda amacakubiri, tukimakaza umuco w’amahoro, tukirinda ivangura, no kurwanya ingengabitekerezo aho iva ikagera.”

Lt. Col. Gaëtan Semucyo wari mu ngabo 600 zari muri CND ku Kimihurura, mu kiganiro yatanze, yagaragaje ubugwari bw’abakozi bagambaniye bagenzi babo b’Abatutsi, bakaranga aho abandi bari bihishe, asaba ko atari ibintu bikwiye kongera kubaho ukundi.

Yavuze kandi ko umusirikare wabaga yasanze abe bishwe, yarangwaga no kugira umutima ukomeye no kugendera ku mabwiriza y’umuyobozi w’Urugamba, ibyo bigatuma atihorera bityo ko umuntu usenya ubumwe bw’Abanyarwanda, ari uwo kwamaganwa.

Ati: “Kutihorera ni igikorwa gikomeye, gusanga abo wasize babishe babamaze, ufite imbunda ariko ubuyobozi bukaguha icyerekezo cyo kutagira uwo urasa ngo wihorere, ni ikintu gikomeye.”

Yibukije ko urubyiruko rwa RPF Inkotanyi ari rwo rwahagaritse Jenoside yibutsa kandi ko urubyiruko igihugu gifite uyu munsi ari rwo rwinshi bityo ko rukwiye kurangwa n’ubumwe n’ubudaherenwa kugira ngo jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Muhorakeye Odette, umwe mu bari abakozi ba Electrogaz warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko muri Electrogaz bacunaguzwaga n’abakozi bagenzi babo, bakibasirwa cyane, bagafungwa, abandi bakirukanwa mu kazi kubera ko ari Abatutsi, atari uko badashoboye akazi.

Abakozi ba REG na WASAC Group bibutse bagenzi babo bari abakozi ba Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Ku cyicaro cya REG hubatswe ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside, ari naho abari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside bibukirwa
Lt. Col. Semucyo, yavuze ko hari abakozi bagambaniye bagenzi babo, abandi bakerekana aho bihishe bityo bakicwa bazira kuba ari Abatutsi
Amb. Uwihanganye Jean de Dieu atura indabo abari abakozi ba Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Armand Zingiro, Umuyobozi Mukuru wa REG
Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, aha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi b’iyahoze ari Electrogaz
Dr. Asaph Kabaasha, Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, atura indabo abari abakozi ba Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanwe urumuri rw’icyizere
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA