Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda ruto rutanga ingufu za ‘Nikeleyeri’
Ubukungu

Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda ruto rutanga ingufu za ‘Nikeleyeri’

SHEMA IVAN

October 31, 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), n’icy’u Burusiya (Rosatom) byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije kubaka uruganda ruto rutanga ingufu za Nikeleyeri n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga bya Nikeleyeri.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu nama ya gatatu yahuje u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, yabereye mu Mujyi wa Moscow kuva ku wa 28 kugeza ku wa 29 Ukwakira 2026.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, yavuze ko guteza imbere ingufu za Nikeleyeri zitangiza ibidukikije, gushyiraho Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga bya Nikeleyeri, ndetse no guhugura abahanga n’abakozi b’inzobere muri uru rwego, biri mu nkingi z’ingenzi z’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ibi bikorwa remezo izatangira vuba mu Rwanda, bikazanatanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko.

Umushinga wa kubaka uru ruganda ushimangiye intego u Rwanda rwihaye ko mu 2030 ruzaba rufite uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nikeleyeri.

U Rwanda kandi rwihaye intego ko bitarenze 2050 ruzaba rutunganya hafi megawatt 1,5 z’amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nikeleyeri.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita ni we washyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya RAEB na Rosatom

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA