Umuryango IBUKA mu Karere ka Muhanga urasaba abaturage bose baba bafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko nyuma y´imyaka 32 hakiri abatari babona ababo kandi ababishe bazi aho imibiri yabo iri.
Ibi byagarutsweho n’uhagarariye IBUKA mu Karere ka Muhanga, Dushimimana Fidele ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku rwibutso rwa Kiyumba, ruherereye mu Murenge wa Kiyumba, ahahoze ari Komini Nyabikenke.
Yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside ibaye, hari imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, bikomeje kugarurira ihungabana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’imiryango yabo.
Dushimimana yavuze ko abarokotse bageze ku rwego rushimishije mu kwiyubaka, haba mu mibereho no mu gukira ibikomere byo ku mutima, babifashijwemo na Leta y’u Rwanda. Icyakora, yagaragaje ko hakiri urugendo rukomeye mu gushakisha amakuru y’aho imibiri y’abishwe yajugunywe, kuko bamwe mu bazi ayo makuru bakomeje kuyahisha.
Yagize ati: “Iyo turi hano tuba twaje kubibuka no kubasubiza icyubahiro bambuwe, ariko tukababazwa no kuba hari abo duhurira aha bataragira umutima wo gutobora ngo bavuge aho imibiri iri, icyo ni kimwe mu bikomeje kuturemerera, ariko turizera ko igihe kizagera bose bagatinyuka kuvuga, imibiri y´abacu ikaboneka igashyingurwa mu cyubahiro.”
Guverinneri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko kudatanga amakuru ku byaha bya Jenoside bigira ingaruka ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ashimangira ko kwemera icyaha no kugisabira imbabazi bijyana no gutanga amakuru y’ukuri, bityo bikaba ari inzira yo kwiyubaka nyakuri.
Yagize ati: “Ntitugomba guheranwa n’amateka mabi, ahubwo dukwiye kubakira ku byiza Igihugu cyacu cyagezeho, ariko ibi ntibishoboka igihe hari abakinangiye umutima batifuza kuvuga ukuri.”
Yakomeje ashimangira ko ubuyobozi buzakomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bwo kwigisha no gusaba abafite amakuru kuyatanga, kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, bityo n’imibiri itaraboneka ishakishwe ishyingurwe mu cyubahiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko kuva ku itariki ya 7 Mata 2026 hatangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hamaze kugaragara ibirego bibiri bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwo rwagaragaje ko Intara y’Amajyepfo ari yo iza ku isonga mu kugaragaramo ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku kigero cya 29%, igakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba ifite 27%.
Abayobozi n’imiryango ifasha abarokotse Jenoside bakomeza gushimangira ko gutanga amakuru ku mibiri itaraboneka ari inshingano ya buri Munyarwanda, kuko bifasha gusubiza icyubahiro abishwe no gufasha abarokotse gukira ibikomere.


