Abagore bo mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ituranye n’umupaka bahoze bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka butemewe (ubufutuzi) bari bazwi nk’abafutuzi, bavuga ko bavuye ikuzimu aho bahuraga n’ibibazo birimo kwamburwa, gukubitwa no gufatwa ku ngufu, hanyuma bakaba bashimira ubuyobozi bwiza bwabafashije gukora byemewe n’amategeko.
Abo bagore bahamya ko kujya mu bucuruzi butemewe buzwi nk’ubufutuzi babikoze bahura n’ingorane zikomeye ariko bakabwizirikaho bakeka ko bwabinjiriza amafaranga menshi. Nyirabahinde Amina ubu ari mu bagore bavuye mu bufutuzi bakishyira hamwe bihuriza muri koperative Icyerekezo ikorera mu Murenge wa Musheri. Avuga ko bakiri mu bucuruzi butemewe bararaga amajoro bagaca mu mazi bamwe bakayagwamo ndetse bakagirirwa nabi.
Yagize ati: “Ubucuruzi bwa magendu bwaratuvunaga ariko tukumva ko ari bwo buzadukiza vuba. Nyamara ntacyo byatumariraga ahubwo twahuraga n’ibibazo bikomeye birimo kugwa mu migezi y’Umuyanja n’uw’Umuvumba twambutsa ibicuruzwa, abandi tukabyamburirwa iyo tubikuye muri Uganda. Hari kandi abakubitwaga ndetse kubera gukoresha amayira yo mu bwihisho hari n’abafatwaga ku ngufu.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko abenshi kujya muri ubu bucuruzi bahungaga imisoro, nyamara ngo nyuma yo gusonurirwa no kugirwa inama n’ubuyobozi basanze batinyaga ubusa, dore ko ngo bahungaga imisoro bumva ko igihe basoreshejwe ntacyo basigarana.
Ati: “Ubuyobozi bwaratwegereye buratwigisha budushishikariza gukora mu buryo bwemewe. Twasanze gukora tugasora ariko tukagira umutekano nta gihombo na gito kirimo cyane ko n’imisoro twibwiraga atari ko imeze, kuko usorera ikintu n’ubundi cyaguhaye inyungu. Turashima cyane ubuyobozi butadutereranye bukadukura mu rwobo twari twarerekejemo.”
Mukakarangwa Dinah ubarizwa muri koperative ya Twitezimbere icuruza amavuta y’inka mu Murenge wa Rwempasha, na we agira ati: “Ubucuruzi butemewe narabuzinutswe. Nyuma yo gufashwa kubuvamo ubu ni bwo mbona ibibi byabwo n’ingaruka bwatugiragaho. Hari abavunitse kubera kwiruka duca mu nzira zitemewe. Ubu hari umubyeyi wavunitse akaguru n’ubu kanze gukira. Abagore twari abafutuzi nta gaciro twari dufite kuko uwakubonaga wese yarakwirukankanaga ukamburwa ndetse ntugire aho urega kandi n’ubikwambuye ntabigeze mu buyobozi.”
Akomeza agira ati: “Uyu munsi turashima ubuyobozi bwiza bureberera abaturage igikwiye kandi kibafitiye akamaro. Ndashima Umukuru w’Igihugu wadushyiriyeho ubu buryo bwo kwegerwa n’ababishinzwe yaba Minisiteri y’Ubucuruzi, abashinzwe imisoro n’abandi batwigishije uko twakora mu buryo bwemewe kandi tukungaka. Ubu tuguwe neza cyane.”
Mbabazi Rusi na we agira ati: “Turashima ko tweretswe uburyo bwo gukorera mu mucyo, ubu tukaba turi abacuruzi bubashywe utumaho igicuruzwa bakakikuzanira badakebaguza. Twavuye ahantu habi cyane kandi turashimira ubuyobozi bwatubaye hafi, bukadusindagiza kugera aho turi ubu.”
Aba bagore bagiye bafashwa n’ubuyobozi kujya mu makoperative bigishirizwamo uburyo bwo kwita ku bucuruzi bwambukiranya imipaka mu buryo bwemewe ndetse bakanahabwa amahugurwa ku miyoborere y’amakoperative yabo n’icungamutungo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague asaba abavuye mu bufutuzi gufasha bagenzi babo baba bakiburimo bakabireka. Anasaba abafashe iya mbere mu gukora uburuzi bwemewe gukomeza intambwe idasubira inyuma.
Ati: ”Ibintu byose ni urugendo. Tubanza kubashimira ko mwavuye mu gukorera mu nzira mbi ubu mukaba muri abacuruzi bazwi bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Aho mutaragera ntimutezuke, mwatanye mujya imbere kuko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi. Hari inzitizi muhuye na zo mu makoperative yanyu ubuyobozi burahari ngo dufatanye kubishakira ibisubizo, kandi munadufashe kwigisha abagifite akayihayiho ko kuba muri biriya bikorwa bibi by’ubufutuzi babivemo”
Mu Karere ka Nyagatare habarurwa amakoperative y’abahoze mu bufutuzi agera kuri 11, abanyamuryango bayo, abasaga 70% ni abagore mu gihe abagabo bari munsi ya 30%.
Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi igaragaraza ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko bugera ku kigero cya 12% y’ibyoherezwa mu mahanga ndetse bukagera kuri 3% y’ibinjizwa mu gihugu bivuye hanze.



