Muhanga: Polisi yagaruje toni 1 ya Coltan na Gasegereti yari yibwe
Amakuru

Muhanga: Polisi yagaruje toni 1 ya Coltan na Gasegereti yari yibwe

HABIMANA Eric

May 26, 2026

Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, mu ijoro ryakeye ryo ku wa 25 Gicurasi 2026, yafatiye mu cyuho abantu icyenda bakekwaho ibikorwa byo kugura no gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, harimo no gushora abana muri ibi bikorwa. Aba bantu bafatanwe toni imwe n’ibiro 123 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan na gasegereti, ndetse bamwe bari mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe bw’ayo mabuye y’agaciro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Hassan Kamanzi yavuze ko muri aba bafashwe harimo abantu batanu bakekwaho gushora urubyiruko mu bikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko. Ati “Bafatanwe amabuye y’agaciro angana na toni imwe n’ibiro 123 bya coltan na gasegereti bivanze, na ho abandi bane bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.”

CIP Hassan Kamanzi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe no gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano. Ati: “Polisi irashimira byimazeyo abaturage bakomeje kwimakaza umuco wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha. Ibi bigaragaza ko bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano za buri wese.”

Yanaboneyeho kwibutsa abakomeje kwishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko ko batazihanganirwa, ashimangira ko amayeri yose bakoreshaga agenda atahurwa. Ati: “Amayeri bakoresha Polisi ikomeje kuyatahura, bityo uwari we wese uzajya abikora azajya afatwa ashyikirizwe ubugenzacyaha kugira ngo amategeko akurikizwe.”

Polisi yavuze ko abafashwe hamwe n’ibyo bafatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba, mu gihe ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kuri iki kibazo.

Bafatanwe amabuye asaga toni 1 ya Coltan na Gasegereti

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA