Muhanga: Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiyumba ruruhukiyemo abishwe urw’agashinyaguro
Amakuru

Muhanga: Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiyumba ruruhukiyemo abishwe urw’agashinyaguro

HABIMANA Eric

April 15, 2026

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kiyumba ruruhukiyemo imibiri 736 y´Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Nyabikenke, harimo abishwe urupfu rw’agashinyaguro, batemwe ibitsi, kugira ngo badashobora kugenda ngo babe babacika.

Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026.

Yavuze ko bamwe mu bahiciwe batishwe gusa, ahubwo babanje gukorerwa iyicarubozo rikomeye ririmo no gutemwa ibitsi kugira ngo batabasha guhunga.

Ati: “Imibiri iruhukiye muri uru rwibutso rwa ni abari bananiwe kugenda, ni abatemwe ibitsi, ni abari bananiwe bitewe n’imyaka yabo kuko gahunda yari ukubajyana kuri Nyabarongo, kuko uwahagezaga abakiri bazima yahembwaga.”

Yakomeje asobanura ko abo bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo rikomeye, bamwe ntibashobore no kugera aho bari bajyanywe kwicirwa, ahubwo bakicirwa aho bageze kubera intege nke n´inzara.

Icyakora, nubwo hashize imyaka 32 Jenoside ihagaritswe haracyari imbogamizi zikomeye mu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe, bitewe n’abantu banangiye imitima badatanga amakuru y’aho abishwe bajugunywe.

Ati: “Abenshi dushyingura nta mugiraneza uturangira aho bari, akenshi tubasanga mu bikorwa by’iterambere nko kubaka imihanda, gucukura amaterasi cyangwa ibyumba by’amashuri, hari n’aho dusanga barubakiweho inzu nkana.”

Yavuze ko ibi bigaragaza ko hakiri urugendo rurerure mu guhindura imitima ya bamwe, asaba ko hakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha kugira ngo ayo makuru atangwe, ababuze ababo babashe kubashyingura mu cyubahiro.

Nubwo bimeze bityo, Kayitare yashimangiye ko hari intambwe nini Igihugu kimaze gutera, aho Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside babayeho mu mutekano, nubwo banyuze mu bihe bikomeye.

Ati: “Hari igihe Abatutsi babayeho batarabishe ku buryo bw´umubiri ahubwo  barishwe bahagaze bitewe n’itotezwa, uyu munsi dufite icyizere cyo kubaho dukesha Igihugu cyacu na RPA-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.”

Uyu muyobozi akomeza asaba abarokotse Jenoside kudacika intege, anashishikariza Abanyarwanda bose gukomeza gushyira hamwe no kugira umutima wo gutanga amakuru, kabone n’iyo byakorwa mu buryo bw’ibanga, kugira ngo abafite ababo batarashyingurwa, bashyingure ababo mu cyubahiro, bumve baruhutse.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA