Muhanga: Yasunitswe mu muferege bimuviramo gupfa
Imibereho

Muhanga: Yasunitswe mu muferege bimuviramo gupfa

HABIMANA Eric

April 22, 2026

Umusore witwa Dusabe Gilbert w’imyaka 24 wari utuye mu Kagari ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, yitabye Imana bikekwa ko yazize ibikomere bikomeye yatewe na Ngendahimana Eric bashyamiranaga, bikarangira amusunitse akagwa mu muferege.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, ahagana saa kumi n’imwe, ubwo nyakwigendera Dusabe wari usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yari ageze aho baparika mu isantere ya Nyarusange.

Amakuru atangwa n’abo mu muryango wa nyakwigendera avuga ko intandaro y’ayo makimbirane yatangiye ubwo Dusabe yahagarikaga moto iruhande rwa Ngendahayo Eric, ukekwaho kumusunikira mu muferege yari ahagaze iruhande, Bavuga ko Ngendahayo yahise atangira kumutuka amushinja ko yari agiye kumugonga, nkuko bivugwa na Daniel Mudaheranwa, aho yavuze ko amakimbirane yakurikiyeho ari yo yaje kuvamo kugwa akajya muri koma, hanyuma agapfa.

Ati: “Yahise atangira kumutuka, anamwambura n’ingofero (cask), ubwo Dusabe yari agiye kuyisubirana undi yahise amukubita inshyi ebyiri, byaje gukurikirwa no gushyamirana, hanyuma aramusunika agwa mu muferege akubita umutwe hasi ahita akomereka.”

Akomeza avuga ko Dusabe yahise ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi, bimwohereje mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ariko aza kwitaba Imana mu masaha y’ijoro azize ibikomere byo ku mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude, yavuze ko koko habayeho gushyamirana hagati y’abantu babiri, umwe agasunika mugenzi we bikamuviramo kugwa nabi agakomereka.

Ati “Ni umumotari washwanye n’undi musore ucuruza, ntabwo barwanye, ahubwo habayeho gushyamirana, uwo mucuruzi asunika Dusabe w´umumotari ari ku nkengero y’umuhanda agwa nabi akubita umutwe hasi ahita ajya muri koma nyuma aza kwitaba Imana.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane no gushyamirana, ahubwo bagaharanira koroherana no gukemura ibibazo mu mahoro, kuko amakimbirane mato ashobora kuvamo ingaruka zikomeye zirimo no gutakaza ubuzima.

Ukekwaho gukora iki cyaha, Ngendahayo Eric yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhanga, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza iby’uru rupfu.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ushyikirizwa umuryango we, ukaba wanahise ushyingurwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA