Murindahabi Irene agiye gukora ubukwe
Imyidagaduro

Murindahabi Irene agiye gukora ubukwe

MUTETERAZINA SHIFAH

May 16, 2026

Murindahabi Irene ukora umwuga w’itangazamakuru akaba n’umujyanama w’itsinda Vestine na Dorcas yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane. Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2026, ubwo yasangizaga abakunzi be integuza y’ubutumire igaragaza itariki y’ubukwe bwabo.

Yifashisha amagambo yo muri Bibiliya Yera mu Imigani 31: 25-26 agira ati: Imbaraga n’icyubahiro ni byo myambaro ye, kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho. Abumbuza akanwa ke ubwenge, kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo.”

Integuza y’ubukwe bwabo yanditseho amagambo yo muri Yeremiya 29:11 havuga ngo: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga”.

Ifoto y’integuza y’ubukwe bwabo bombi igaragaza ko bazashyingiramwa tariki 15 Kanama 2026, anayiherekeresha amafoto menshi bivugwa ko agaragaza ibihe byiza aherutse kugirana n’umukunzi we bivugwa ko atuye mu Bubiligi aho yanahise amwambika impeta imusaba ko bashyingiranwa.

Nishimwe Liliane witegura kurushinga na Murindahabi Irene

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA