Musanze: Bashengurwa n’uko muri Jenoside ababo baciwe imbere y’ubuyobozi n’inzego z’umutekano
Imibereho

Musanze: Bashengurwa n’uko muri Jenoside ababo baciwe imbere y’ubuyobozi n’inzego z’umutekano

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 18, 2026

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bagifite intimba n’agahinda gakomeye ku mitima, batewe no kuba ababo bariciwe ahari ubuyobozi bwa Leta n’inzego z’umutekano, aho bari bizeye ubuhungiro ariko bikarangira bahiciwe .

Ibi babigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Court d’Appel ya Ruhengeri, aho bari bahakusanyirijwe babeshywa ko bagiye kubarindira umutekano no kubahungishiriza mu cyahoze ari Zaire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), ariko bikarangira bahiciwe mu buryo bw’agashinyaguro.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Twizere Rusisiro Fesitus, yagaragaje ko ubwicanyi bwahabereye bufite uburemere budasanzwe kuko bwabereye ahari ibigo bikomeye bya Leta n’inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Aha hantu hiciwe abantu hari hafi cyane y’ikigo cya gisirikare ( Camp Muhoza), hari ikigo cy’abajandarume, ishuri rikuru rya jandarumuri, ibiro bya perefegitura ya

Ruhengeri, ibitaro bikuru bya Ruhengeri ndetse na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Ni mu ngoro y’ubutabera, aho abantu bagombaga guhabwa ubutabera, ariko bahageze bacirwa urwo gupfa nta rubanza.”

Yakomeje asobanura ko benshi mu biciwe aho bari baturutse mu gice cya Gakenke, mu cyahoze ari superefegitura ya Busengo, aho bari bizejwe umutekano ariko bakaza kugambanirwa.

Yagize ati: “Bazanywe n’uwari Superefe Nzanzana ababwira ko agiye kubarinda, nyamara yari azi neza ko bagiye kwicwa.

Ibi bigaragaza uko Jenoside yateguwe n’abari abayobozi

ubwabo.”

Umwe mu barokotse Jenoside wiboneye ibyabereye kuri Court d’Appel ya Ruhengeri, yavuze ko agahinda agifite gaterwa no kwibuka uko ababo bishwe mu buryo bw’ubugome kandi bari bizeye ubuhungiro.

Yagize ati: “Twahageze twizeye umutekano kuko hari hafi

y’inzego nyinshi ziwushinzwe. Ariko byarangiye tubonye abacu bicirwa imbere yacu, nta wabakijije. Iyo nibutse aha hantu n’ibyahabereye, umutima urandya kuko ari ahagombaga kudukiza, ariko hahindutse ahicirwa abantu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, na we yagarutse kuri aya mateka anenga bikomeye abari abayobozi muri icyo gihe.

Yagize ati: “Ntibyumvikana ukuntu abaturage bicirwa imbere y’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, ndetse bamwe muri zo bakabigiramo uruhare. Ibi ni ibintu tugomba kwamagana twivuye inyuma.”

Yakomeje ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati: “Ntabwo muzongera gupfa nk’uko byagenze icyo gihe. Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zarabatabaye, kandi n’uyu munsi zifite ubushobozi n’umugambi wo gukumira Jenoside aho yaturuka hose, haba mu Rwanda no ku Isi.”

Yanasabye abarokotse Jenoside gukomeza kwiyubaka no kwiteza imbere, anabashimira uruhare bagize mu gutanga imbabazi, byatumye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igira

imbaraga.

Yanibukije Abanyarwanda bose gukomeza kurangwa n’ubumwe no kwamagana uwo ari we wese wazana

amacakubiri, ashimangira ko ingengabitekerezo ya Jenoside igomba kurwanywa n’imbaraga zose.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32, Abatutsi biciwe ku cyahoze ari Court d’Appel ya Ruhengeri kandi cyaherekejwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Musanze no kunamira

inzirakarengane zazize Jenoside.

Inzego z’Ubuyobozi zasabye buri wese gukomeza guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi.

Urwibutso rwa Musanze kugeza ubu ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi biciwe kuri Court d’appel basaga 800

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA