Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake runenga urwishoye muri Jenoside
Imibereho

Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake runenga urwishoye muri Jenoside

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 24, 2026

Urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) rwo mu Karere ka Musanze runenga cyane urubyiruko rwishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rugaragaza ko icyo gihe rwateshutse ku nshingano zarwo zo kurinda Igihugu, ahubwo rukishora mu bikorwa by’ubugome, rukora Jenoside. Ibi uru rubyiruko rwabitangaje nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ruherereye ahahoze ari Ingoro y’Ubutabera (Court d’Appel), ahiciwe Abatutsi basaga 800.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside n’uburyo bw’ubugome bwakoreshejwe mu kwica inzirakarengane, bagaragaje ko ibyabaye byaturutse ku miyoborere mibi no ku burere bubi bamwe mu babyeyi bahaga abana babo, bwari bushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa Mutamba Flora, yagize ati: “Birababaje kubona urubyiruko rwari rufite imbaraga zo kubaka Igihugu ari rwo rwishoye mu kurusenya. Iyo urubyiruko rubuze umutima ukunda Igihugu, rushobora kugwa mu bikorwa bibi nk’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twe nk’abakorerabushake, twiyemeje guharanira ko bitazongera kubaho.”

Nkundakozera na we yunzemo ati: “Amateka twumvise aratwigisha ko tugomba guhora turi maso. Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka cyangwa gusenya igihugu. Tugiye gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi bikorwa byiza mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, Byilingiro Robert, na we yanenze urubyiruko rwishoye muri Jenoside, agaragaza ko n’ubwo hari abakoze Jenoside bitewe n’uburere bubi bushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, hari n’urundi rubyiruko rwagaragaje ubutwari.

Yagize ati: “Nubwo hari urubyiruko rwishoye mu bwicanyi, hari n’urundi rwaranzwe n’urukundo rw’Igihugu rwibumbiye muri RPA Inkotanyi, rukagira uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda. Uyu munsi Igihugu cyacu kiratekanye, abana b’imfubyi barize baraminuza, abapfakazi babonye aho kuba heza, kandi urubyiruko ruri kubaka Igihugu.”

Yakomeje ashimangira ko urubyiruko rw’abakorerabushake ruzakomeza guhangana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda cyangwa bashaka kugarura amacakubiri, babanyomoza bakanagaragaza ukuri. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye uru rubyiruko kuba rufite amatsiko yo kumenya amateka yaranze Jenoside no kugira umutima wo kurwanya ikibi.

Yagize ati: “Ndashimira uru rubyiruko kuba rufite inyota yo kumenya amateka y’Igihugu cyarwo. Ibi bibafasha kugira umutima uharanira icyiza no kurwanya ikibi. Turabasaba kwirinda abashaka kubashuka babinyujije mu mafaranga cyangwa izindi nyungu, bakabashora mu gusebya Igihugu cyanyu.”

Yakomeje asaba urubyiruko kutagwa mu mutego w’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru agamije guca intege Igihugu, ahubwo rugaharanira ukuri no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ashimangira kandi ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari wo musingi w’amahoro n’iterambere, asaba urubyiruko gukomeza kuburinda no kubusigasira.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasobanuriwe amateka yaranze umugezi wa Kigombe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe ku cyahoze ari ingoro y’ubutabera ya Ruhengeri, Urubyiruko rw’abakorerabushake rwanenze urubyiruko rwishoye mu gukora Jenoside

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA