NAEB: U Rwanda rwohereje hanze ibyinjije hafi Miliyari 2
Amakuru

NAEB: U Rwanda rwohereje hanze ibyinjije hafi Miliyari 2

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 14, 2022

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa n’icyayi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 1,974,245  ni ukuvuga hafi miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Mega Toni 264.42 byinjije amadolari y’Amerika 501,093.

Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu Buholandi no mu Bwongereza

U Rwanda kandi rwohereje hanze icyayi kingana na Mega Toni 456.7, cyikinjiza amadolari y’Amerika 1,225,076.

Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, muri Kazakhstan no mu Bwongereza.

Mega Toni 38.75 z’ikawa ni zo zoherejwe hanze, zinjiza amadolari y’Amerika 248,076. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 6.4.

Ikawa yoherejwe mu Bubiligi no muri Singapore.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA