NEC izikoresha abakorerabushaka 70 000 mu matora y’Inzego z’ibanze
Amakuru

NEC izikoresha abakorerabushaka 70 000 mu matora y’Inzego z’ibanze

Imvaho Nshya

September 21, 2026

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko mu matora y’abayobozi mu Nzego z’ibanze u Rwanda rurimo kwitegura mu kwezi gutaha, izakoresha abakorerabushake ibihumbi 70.

Amatora y’inzego z’ibanze azaba kuva ku wa 10 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ukuboza 2026.

Biteganyijwe ko mbere y’uko amatora yo gutora abayobozi bashya b’inzego z’imiyoborere zegerejwe abaturage n’abagize Inama z’Igihugu atangira, ku wa 1 Ukwakira, NEC izatangira kwakira indererezi zizakurikirana ibikorwa by’amatora kugira ngo bakurikirane uko amatora azagenda.

Aya matora azagaragaza abayobozi bashya, atangiriye ku rwego rw’Umudugudu, akomereze ku rwego rw’Akagari, Umurenge n’Akarere.

Hazatorwa kandi abagize komite nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Izi nama na zo zizatora abayobozi bazo kuva ku nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Musabyimana Jean Claude, yabwiye itangazamakuru ati: “Hafi abakorerabushake 70 000 bamaze guhugurwa ku mategeko n’amabwiriza mashya agenga amatora, kandi vuba bazahugurwa ku migenekere y’amatora nyirizina.”

Musabyimana yavuze ko abakorerabushake b’amatora bagomba kuba bazi neza ingengabihe irambuye y’amatora ndetse n’intambwe imaze guterwa mu myiteguro yayo, aho izi gahunda zo kubongerera ubushobozi zatangiye muri Kamena 2026.

Abakorerabushake bahuguwe ku Itegeko Ngenga rishya ryo mu 2026 rigenga amatora ndetse n’inzego zizatorwa, zirimo inama njyanama ku nzego zose z’imiyoborere zegerejwe abaturage, kimwe na Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Bahuguwe kandi ku mahame n’imyitwarire igomba kuranga abakorerabushake b’amatora, arimo ubutabera no gukorera mu mucyo, inshingano zabo ndetse no kugira ubufatanye n’inzego n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Abakorerabushake bafite uruhare rukomeye mu gufasha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu bikorwa bitandukanye by’amatora, birimo kuyategura no kuyayobora.

NEC kandi yagiranye inama na Guverineri b’Intara, abagize Komite nyobozi n’inama njyanama z’Akarere, abahagarariye inzego z’umutekano, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye, abagize Ihuriro ryAbafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF), imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero, abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri izo nama, abayitabiriye baganiriye ku ngamba zafasha kugira ngo amatora azagende neza. Muri zo harimo gutegura site z’itora, kugena ahazatorerwa no kureba ko ibikoresho n’ibindi byose bikenewe bihari, kugira ngo abatora babashe gutora mu mutekano n’ibindi.

Ku wa 16 Nzeri, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, n’intumwa yari ayoboye bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ku myiteguro y’amatora y’abayobozi b’inzego z’imiyoborere zegerejwe abaturage ndetse no ku kurengera uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’amatora.

Mu rwego rw’imyiteguro, ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri, Gasinzigwa n’abandi bayobozi ba NEC bahuye na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolee Uwimana, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu iterambere ry’umuryango.

NEC yabagejejeho amakuru ku ntambwe imaze guterwa mu myiteguro y’amatora ndetse n’uruhare rw’abagore muri aya matora.

Hanashimangiwe akamaro k’abagore bitabira amatora, haba mu gutora ndetse no kwiyamamariza imyanya yose izatorerwa.

Abakorerabushake ibihumbi 70 ni bo bazifashishwa mu matora

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA