New Melody Ministries batangaje icyabateye guhitamo ijambo ‘Selah’ bitiriye igitaramo cyabo
Imyidagaduro

New Melody Ministries batangaje icyabateye guhitamo ijambo ‘Selah’ bitiriye igitaramo cyabo

MUTETERAZINA SHIFAH

October 31, 2026

Abagize itsinda rizwi mu kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana rizwi nka New Melody Ministries bavuga ko bahisemo kwita igitaramo cyabo ‘Selah’ kubera ko bifuza ko abazakitabira bazatuza bagatega amatwi Imana kuko akenshi abantu bayibwira ibyifuzo byabo ariko bo batajya bayumva.

Ni igitaramo bise ‘Selah Concert’ bagiye gukora ku nshuro ya gatatu aho bavuga ko bifuza ko nubwo abantu bakwiye kubyinira Imana bakanezerwa ariko bagomba no gufata akanya bakayumva.

Mu kiganiro n’itangazamakuru abagize iryo tsinda bavuga ko bahisemo iryo zina kuko batifuza ko cyarangirira mu kubyinira Imana gusa ariko bazagira n’umwanya wo gukurikira inyigisho bakumva iby’Imana ibabwira.

Umuririmbyi akaba n’ushinzwe ibijyanye n’umwuka muri New Melody, Nema Marie Jeanne yasobanuye ijambo bitiriye igitaramo anasobanura impamvu barihisemo.

Yagize ati: “Selah ni ijambo rikomoka mu giheburayo rigaragara cyane muri Zaburi iyo uyisoma hari aho usanga handitse ‘Selah’ bisobanuye ‘gutuza’ iyo urigezeho uba ugomba gufata akanya ugatekereza.”

Akomeza avuga ko bahitamo iryo zina bifuzaga gutanga ubutumwa ku bazitabira icyo gitaramo.

Ati: “Twahisemo kwita igitaramo ‘Selah’ kuko tutakibona nk’igitaramo gusa ahubwo tunabona ari umwanya wo gutuza Imana ikavuga. Akenshi abantu tubwira Imana ibyifuzo byacu ariko akanya ko kuyumva ntabwo kaba kenshi, turifuza ko abazitabira bazagira umwanya wo kumva icyo Imana ibashakaho.”

Uretse New Melody Ministries ni igitaramo kizaririmbano andi matsinda nka Papi na Dorcas, True Promises ndetse hakazanabaho umwanya wo kumva ijambo ry’Imana rizagaburwa n’umuvugabutumwa wateganyijwe.

Bavuga ko amatsinda azabafasha gutarama bayahisemo nyuma yo gutekereza, bagasanga habayeho ubufatanye bwabo n’ayo matsinda abazitabira icyo gitaramo baryoherwa kurushaho.

Itsinda rya New Melody rizwi mu ndirimbo zirimo Yarambabariye, Imana ntisinzira, Ndakwiringiye n’izindi nyinshi zikundwa n’abatari bake. Biteganyijwe ko igitaramo kizaba tariki 08 Ugushyingo 2026 muri Camp Kigali.

Abagize New Melody Ministries basabye abazitabira igitaramo cyabo kuzatuza bakumva Imana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA