Ngororero: Inyigisho z’isanamitima zifasha komora ibikomere
Ubutabera

Ngororero: Inyigisho z’isanamitima zifasha komora ibikomere

Imvaho Nshya

August 14, 2023

Gahunda y’isanamitima ni imwe mu zifasha Abanyarwanda komorana ibikomere, aho abafitanye ibibazo bafashwa kunyura mu rugendo rwo koroherana no kubabarirana, bakabohoka.


Ibi bihamywa na bamwe mu bahawe inyigisho n’Umuryango uharanira kubaka amahoro n’ubwiyunge PHARP (Peace Building and Reconciliation Programme) mu mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Ngororero.


Hanitabiriye n’abandi bafatanyabikorwa bakora gahunda y’isanamitima, hagamijwe kubanisha Abanyarwanda neza banafite aho bahuriye n’ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.


Izo nyigisho zagarutse ku mpamvu zitandukanye zishbora gutera ihungabana ndetse n’uburyo bwo gukemura ibibazo bitera ihungabana, hubakwa amahoro arambye n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.


Umwe mu bakurikiye inyigisho, Gatera Felicien yavuze ko zibafasha komorana ibikomere.


Ati: “Izi nyigisho z’isanamitima zidufasha gufunguka, umuntu agatinyuka kuvuga ibimubabaje byari bimwifungiyemo, noneho uko abisohora bimuha imbaraga zo kubohoka, ugashobora gusaba imbabazi uwo wahemukiye ndetse nawe akabohoka akakubabarira. Ni urugendo ariko rufasha kudaheranwa n’ibibazo. Twembi turomorana, tugakira ibikomere”.


Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza, Mukunduhirwe Benjamine yashimiye abafatanyabikorwa bagira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda, ukabegera ubaha impamba yo kubasha kubaka ubudaheranwa.


Yagize ati: “Ndabashimiye, muri abafatanyabikorwa beza bagamije kubaka umuryango nyarwanda udaheranwa n’ibibazo, ahubwo mugafasha mu isanamitima, hakabaho komorana ibikomere”.


Mukansanga Julienne wari uhagarariye Umuryango PHARP, yavuze ko ari inshingano za buri Munyarwanda kubaha amahoro n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ingingo zaganiriweho zibanze ku ihungabana ry’Igisekuru no gufata ingamba zo kudaheranwa naryo.


Ingamba zo gutegura umuryango nyarwanda mu kubanisha neza abafungurwa barangije igihano cy’icyaha cyo gukora Jenoside n’imiryango yabo, abarokotse Jenoside n’umuryango nyarwanda muri rusange no kugaragaza ibyo PHARP imaze kugeraho mu Karere ka Ngororero.


Imwe mu myanzuro yafashwe ni ugukomeza gutanga ibiganiro bituma abantu basobanukirwa n’ibiranga ihungabana n’ingamba zo kurihagarika mu byiciro byose by’abaturage.


Gutoza indangagaciro z’imyitwarire n’imibanire myiza bituma amakimbirane agabanyuka.


Kwirinda ibiyobyabwenge bitera abantu kuba ibihazi bikabangamira umudendezo w’abantu.


Gutegura ubukangurambaga bwo gukumira ihungabana cyane mu rubyiruko muri uku kwezi abafatanyabikorwa bose bakabigira ibyabo.


Kugira urutonde rw’abenda gusoza ibihano muri za gereza no kumenya Imirenge yabo igakorwamo ubukangurambaga bwo gutegura umuryango (societé) kubakira no gutegura gahunda yo gusura abagororwa mu magororero.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA