Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

MICOMYIZA Fidele

June 27, 2026

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka no guteza imbere imibereho yabo.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, ubwo ubuyobozi n’abakozi ba NEC basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibirira, bagasobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace n’ubukana ndengakamere yakoranwe. 

Ni igikorwa cyanitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’Umuryango Ibuka.

Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora basobanuriwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace yatangiye mbere ya Mata 1994, kuko Umututsi wa mbere yishwe ku wa 10 Ukwakira 1990. 

Banagaragarijwe kandi ko ubukana Jenoside yagize muri aka karere bwatewe n’uko bamwe mu bayiteguye bakanayicengeza bavukaga muri Ngororero, barimo Leo Mugesera, Gen. Sylvestre Mudacumura na Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Habimana Kizito, yavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije gusura Urwibutso rwa Kibirira no kureba imibereho y’abarokotse Jenoside Komisiyo yagize uruhare mu gufasha.

Yasobanuye ko mu 2017 Komisiyo yafatanyije n’izindi nzego kubaka Urwibutso rwa Kibirira, inagira uruhare mu kuvugurura inzu 10 mu mudugudu wa Mpara no gusana izindi nzu umunani mu mudugudu wa Ruvumu, yose iherereye mu Murenge wa Gatumba.

Yagize ati: “Twashimishijwe no kubona abo twafashije kubakira no gusanira inzu bagikomeje kubaho neza kandi bashima uruhare Komisiyo yagize mu mibereho yabo.”

Yakomeje avuga ko mu nshingano za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora harimo no kwigisha abaturage uburere mboneragihugu bushishikariza kubana neza, kwimakaza ubumwe, ubufatanye n’iterambere.

Ingabire Solange, umwe mu bagabiwe inka, yavuze ko iyo nka igiye gukemura ikibazo yari amaranye igihe cyo kubura ifumbire, bikazamufasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Yagize ati: “Batari bampa inka nahingaga nkabura ifumbire. Ubu ngiye guhinga neza kandi niteze imbere.”

Undi mugenerwabikorwa, Yankurije Delphine, wavukiye akanarokokera Jenoside mu Murenge wa Gatumba, yavuze ko iyo nka igiye guhindura ubuzima bwe kuko yari asanzwe atunzwe n’ubuhinzi.

Yagize ati: “Ngiye kuyifata neza kuko nzi ko izambera isoko y’iterambere, kandi intego mfite ni ukuzitura na bagenzi banjye.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngororero Ntagisanimana Jean Claude yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse bahuye n’ibibazo bikomeye birimo kubura aho kuba, imibereho mibi n’ihungabana. Yashimye uruhare Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakomeje kugira mu kubafasha kubaka amacumbi, kubungabunga amateka no guteza imbere imibereho yabo.

Yavuze ko Komisiyo yagize uruhare mu kubaka inzu 18 z’abarokotse, ikagira n’uruhare mu kubaka Urwibutso rwa Kibirira rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 25.

Yagize ati: “Komisiyo yakomeje kutuba hafi. Uyu munsi yongeye kuduhumuriza isura Urwibutso rwa Kibirira, inatura indabo abaharuhukiye, ndetse idutera inkunga ya miliyoni 10 yavuyemo inka umunani zagabiwe imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yasabye abagabiwe izo nka kuzifata neza, bakazibyaza umusaruro binyuze mu mata n’ifumbire, ndetse bakazitura abandi baturage kugira ngo na bo bazungukire muri iyo gahunda.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibirira, ruherereye mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 25 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo n’abihayimana biciwe muri Paruwasi ya Muhororo.

Bagabiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inka 8 mu rwego rwo kwiyubaka
Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Habimana Kizito, yavuze ko bazakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA