Niyonzima Olivier Sefu wa Kiyovu Sports yahagaritswe imikino isigaye
Amakuru

Niyonzima Olivier Sefu wa Kiyovu Sports yahagaritswe imikino isigaye

SHEMA IVAN

March 12, 2024

Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yahagaritse Kapiteni w’iyi kipe Niyonzima Olivier Sefu imikino 6 ya shampiyona isigaye bamushinja kutubaha ibiri mu masezerano basinyanye.

Ibaruwa Komite Nyobozi yandikiye uyu mukinnyi tariki 09 Werurwe 2024, Imvaho Nshya ifitiye copy, ivuga ko yamuhagaritse nyuma yo kugaragaza imyitwatire idahwitse kandi binyuranyije n’amasezerano basinyanye.

Muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe ifite ibibazo by’amikoro bikomeye, dore ko imaze amezi hafi 5 itabasha guhemba abakozi bayo.

Umukino uheruka umunsi wa 24 wa shampiyona bawukinnye nta myitozo bakoze, batsindwa na Etoile De l’Est igitego 1-0.

Sefu uhagarariye abakinnyi, si u bwa mbere muri uyu mwaka agiranye ikibazo na Komite Nyobozi, ahanini gituruka ku kwishyuza ibirarane iyi kipe iba ibafitiye abakinnyi.

Kiyovu Sports yahuye n’ikibazo gikomeye mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ubwo bishyuraga abanya-Sudan Shaiboub na John Mano n’umukongomani Vuvu Frw arenga miliyoni 80 z’amafaranga.

Kugeza ubu kandi Kiyovu yanafatiwe ibihano na FIFA byo kutagura abakinnyi kubera kwambura abari abakozi bayo mu bihe bitandukanye.

Kugeza ku munsi wa 24 wa shampiyona Kiyovu Sports iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 31.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA