Ntarama: Inzu y’Amateka izafasha kuyabika no kuvanamo amasomo – MINUBUMWE
Imibereho

Ntarama: Inzu y’Amateka izafasha kuyabika no kuvanamo amasomo – MINUBUMWE

NYIRANEZA JUDITH

May 30, 2026

Inzu y’Amateka y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera yafunguwe kuri uyu wa Gatandatu, izafasha kumenya amateka ya Jenoside, kuyabungabunga ndetse no kuvomamo amasomo.

Iyo nzu yafunguwe na Madamu Jeannette Kagame, yitezweho umusanzu uzafasha mu kubika, kubungabunga no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kurinda ko izongera kubaho ukundi.

Umuyobozi ushinzwe kwibuka no kurwanya Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Ingabire Veneranda yagaragaje akamaro k’iyo nzu.

Ati: “Ni igikorwa duha agaciro cyane kuko kidufasha kubika amateka, kidufasha kugaragaza amateka ndetse no kuyabungabunga hagamijwe kwigisha, urubyiruko cyane cyane ariko n’abasura urwibutso by’umwihariko baba Abanyarwanda, baba abanyamahanga kugira ngo bakuremo amasomo.

Muri ayo mateka, bavomemo amasomo amateka akumira Jenoside ngo ntizongere kubaho ukundi haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi.”

Yongeyeho ati: “Urwibutso buriya ni ahantu habitse ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo imibiri, ibikoresho abishwe muri Jenoside bari batunze, ndetse harimo n’ibikoresho byakoreshejwe n’abicanyi babica n’ibindi byose bari batunze, bitandukanye, ubonamo inkweto, amakayi y’abana, marete n’ibindi.”

Ingabire yakomeje asobanura ko iyo Nzu y’Amateka iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama yashyizwemo ibimenyetso byo mu byiciro 3 kandi izafasha mu kuyabika mu nyandiko mu buryo bwizewe kumara igihe kirekire.

Ati: “Iyo tugeze ku cyiciro cy’amateka, ni ukugira ngo tubashe gushyira mu nyandiko, uko byagenze. Ese Jenoside yatangiye ite? Ese mbere ya Jenoside hari iki? Icyo tuba tugamije ni ukugira ngo ayo mateka abashe kubikwa igihe kinini gishoboka, abashe kwigisha kugira ngo tubashe kugira Isi y’amahoro.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA