Abaturage bo mu Kagari ka Rubagabaga mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare baragaragaza akanyamuneza batewe no kubakirwa ivuriro ryo ku rwego rwa kabiri ryatumye baruhuka imvune bagiraga bajya kwivuza mu bilometero 10.
Abo baturage bavuga ko aho batuye hari kure y’ivuriro ku buryo kwivuza byabagoraga ndetse bamwe bakarwarira mu ngo kubera gutinya gukora ingendo zivunnye banarwaye.
Nyuma yo kubakirwa ivuriro ry’ibanze riri ku rwego rwa kabiri, aba baturage barashima cyane uburyo ubuyobozi bwabonye imvune zabo bakabaha iri vuriro ryabaruhuye.
Mukakamanzi Jovia yagize ati: “Twajyaga tujya kwivuza i Karangazi tukagerayo twarushye ubundi tukivurisha imiti y’ibishaka. Ariko iri vuririro ni Imana yo mu ijuru yarituzaniye. Ubu urarwara ugatera intambwe nke ukagera ku ivuriro ukavurwa ugasubira imuhira utavunaguritse. Turashimira perezida wacu ureba ibyo abaturage be bakeneye.”
Tumusime James na we agira ati: “Imvune zari nyinshi ku batuye inaha bakeneraga kwivuza. Urumva kujya kwivuza urwaye ugakora ibilometero bisaga 10 n’amaguru byashoboraga kukongerera uburwayi. Umaze kuvurwa kandi nabwo ugakora urwo rugendo byarakuzahazaga. Iri vuriri twubakiwe ryatubereye igisubizo ku buryo bukomeye.”
Mu bindi abaturage b’i Rubagabaga bishimira ni uko iri vuriro riri mu rwego rw’amavuriro y’ibanze yongerewe ubushobozi akajya ku rwego rwa kabiri aho ryashyizwemo serivisi zo gufasha ababyeyi.
Mukamutara agira ati: “Ubuse nashima nte? Turavuga ko twavunikaga tujya kwivuza. Ariko urumva iyo byageraga ku babyeyi batwite bagiye kubyara ko byari ingorane gukora urugendo rurerure kandi uri ku nda. Ubu biroroshye kuko twahawe umubyaza aho akurikirana umubyeyi akamufasha byaba ari ibikomeye hagahamagazwa imodoka itwara abarwayi ikamutwara ku bitaro. Ni ibisubizo bidasubirwaho pe!”
Uretse serivisi zo kwakira ababyeyi iri vuriro ryanashyizwemo serivisi y’ubuvuzi bw’amenyo n’amaso.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bugaragaza ko uko ubushobozi bugenda buboneka bushyira imbere ku kugeza ku baturage ibikorwa remezo birimo ibitangirwamo serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet asaba abahabwa ibi bikorwa remezo kubibyaza umusaruro bakivuriza ku gihe mu gihe barwaye kugira ngo babone uko bakora ibibateza imbere.
Ati: “Ni byo bariya baturage bari bakeneye ivuriro. Ni inshingano z’ubuyobozi rero kureba ibyo abaturage bakeneye hanyuma bitewe n’ubushobozi buhari tukabagezaho ibikorwa remezo bakeneye kurusha ibindi. Ivuriro rero abaturage baribonye icyo tubasaba ni ukuribyaza umusaruro barwara bakarigana kandi ku gihe kugira ngo batarembera mu ngo bikababuza gukora imirimo yabo ibateza imbere.”
Mu Karere ka Nyagatare hari amavuriro mato yo ku rwego rwa kabiri agera ku 10, yose atanga ubuvuzi bw’amenyo n’amaso rikanatanga na serivisi z’ububyaza, hari ibigo nderabuzima 20, amavuriro mato 86 n’ibitaro bibiri.



