Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na bamwe mu bayirokotse basabye ko ku biro by’Akarere ka Nyagatare hashyirwa ikimenyetso cy’amateka kigaragaza abari abakozi muri aka Karere bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa IBUKA, Bigenimana Jean de Dieu yabigarutseho ubwo hibukwaga abahoze ari abakozi mu byari Amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Nyagatare ari yo Muvumba, Ngarama na Kiyombe. Bigenimana avuga ko amazina amaze kumenyekana, yakubakirwa ikimenyetso akandikwaho kugira ngo bakomeze kuzirikanwa na bagenzi babo bakora mu ngeri zitandukanye muri aka karere.
Yagize ati: “Mu gihe nk’iki twibuka ku nshuro ya 32 abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikana ubwitange n’umurava wabo bari bafite mu gukorera igihugu. Turasaba ko aho ubuyobozi bukorera hazashyirwa ikimenyetso kiranga amateka y’abakozi twabuze bazira uko bavutse, kugira ngo dukomeze kubazirikana no kubibuka no kubaha agaciro bambuwe.”
Akomeza agira ati: “Ikimenyetso kiriho amazina yabo kivuze byinshi kuri twe ndetse kizanafasha abagana Akarere ndetse n’abagakoreramo umunsi ku munsi gukomeza kuzirikana aya mateka.”
Umwe mu bari abakozi warokokeye mu Karere ka Nyagatare Gatete Gatera Sylvere avuga ko kubona ikimenyetso kigaragaza amateka y’abo bakoranaga ari ubundi buryo bwo kubibuka. Ati: “Bagenzi banjye twakoranaga twanyuranye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe babadukuramo baricwa. Buri mwaka turabibuka ariko nanone twagiye tugira icyifuzo ko amazina yabo yashyirwa ahari Ibiro by’Akarere kugira ngo yaba twe dukomeze kubazirikana ariko n’abahagenda n’abahakora byabafasha kujya bazirikana amateka twabayemo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yijeje ubuyobozi bwa IBUKA ko bagiye gufatanya kureba uko iki cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa ku buryo mu kwibuka umwaka utaha byazaba byarakozwe. Ati: “Tugiye kubishyira mu bikorwa byacu by’ingengo y’imari uyu mwaka kugira ngo ubwo tuzaba twibuka ku nshuro ya 33 bizabe byarakozwe. Ntabwo ari ibintu bihenze kandi ubona ko no mu bigo bitandukanye koko usanga haragiye hashyirwa ibimenyetso bigaragaza abakozi babyo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ni kimwe bikorwa bifasha mu kwibuka no kubazirikana.”
IBUKA mu Karere ka Nyagatare igaragaza ko hamaze kumenyekana abari abakozi muri aka Karere bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 bagera ku 8. Harimo abari abarimu, abaganga ndetse n’abakoraga mu buhinzi n’ubworozi.
