Nyagatare: Bazoroherezwa ingendo n’isanwa ry’umuhanda Rwabiharamba- Karangazi
Ubukungu

Nyagatare: Bazoroherezwa ingendo n’isanwa ry’umuhanda Rwabiharamba- Karangazi

HITIMANA SERVAND

May 31, 2026

Umuhanda Rwabiharamba- Karangazi uri gusanwa ukazuzura utwaye miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, abawukoresha bavuga ko bizaborohereza mu ngendo ndetse no mu bikorwa by’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi.

Uwo muhanda uhuza Pariki y’Akagera n’umuhanda munini werekeza mu mujyi wa Nyagatare n’umupaka wa Kagitumba ureshya n’ibilometero 19,8 uri gusanwa mu gihe hategerejwe ko uzashyirwamo kaburimbo.

Abawukoresha bavuga ko wari warangiritse biturutse ku kuba ukoreshwa cyane yaba mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi kandi ukanifashishwa na ba mukerarugendo basura Pariki y’Akagera kandi ko bidshimiye kuba watraangiye gukorwa.

Kamuhangire Sam agira ati: “Gusana uyu muhanda ni igisubizo kuri twe kuko wari utubangamiye.Wari warangiritse ku buryo nk’abantu tuwifashisha dutwara amata ku makusanyirizo ndetse no ku ruganda wasangaga dutinda mu nzira ndetse amata akaba yakwangirika biturutse kukugenda yicundagura.”

Akomeza agira ati: “Ikindi ni uko ibinyabiziga byacu byangirikaga ariko ubu tukaba twizeye ko ingendo zacu zigiye kuba nziza, abantu bakihuta kandi n’urujya n’uruza rukiyongera.Uyu muhanda kandi uzanadufasha mu kugeza umusaruro wacu ku masoko tudahenzwe kuko abafite imodoka batazongera kwiganyira kuza gupakira umusaruro badusanze aho dukorera.”

Ndagijimana Pascal we avuga ko gusana uyu muhanda bizorohereza abacuruzi kuhageza ibicuruzwa bityo abaturage bakagurira hafi batavunitse.

Ati: “Iyo hari umuhanda ukoze neza bitworohereza kugerwaho n’ibicuruzwa. Iyo umuhanda ari mubi akenshi ibyo turanguye biza kuri moto hakaza bike ndetse ikiguzi kikiyongera. Ariko umuhanda iyo ari mwiza abaranguza bazana imodoka bakatumenera ibicuruzwa tukabifatira hafi binagera ku baturage ku buryo bworoshye. Turishimira ikorwa ry’uyu muhanda.”

Uwo muhanda kandi uzorohereza abawukoresha basura Pariki y’Akagera ndetse bifashe abifuza kurara no gutemberera mu mujyi wa Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko ubuyobozi bushingiye ku byifuzo by’abaturage bwafashe icyemezo cyo gusana uyu muhanda kugira ngo abawukoresha babe bagenda neza mu gihe ariko hategerejwe ko uzashyirwamo kaburimbo.

At: “Urumva uyu muhanda dufite gahunda ko uzashyirwamo kaburimbo, ni umuhanda uduhuza na Pariki y’Akagera ariko ukanaduhuza n’umushinga wa Gabiro HAB wo mu cyanya gikorerwamo ubuhinzi bukomeye.Ikigamijwe ni ugufasha abawukoresha kutagira imbogamizi z’imigendere mibi, ariko mu buryo burambye tubasezeranya ko tugiye kuzawushyiramo kaburimbo.

Umuhanda Rwabiharamba- Karangazi uri gusanwa uzazamura ibikorwa by’ubucuruzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA