Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Nyagatare buvuga ko bafite imiryango 177 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikeneye kubakirwa ikabona amacumbi, kuko kutayagira bibagiraho ingaruka mu mibereho. Ibyo babigarukaho muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bavuga ko ari ikibazo cy’ingorabahizi ku wacitse ku icumu rya Jenoside utarabona aho arambika umusaya, akaba agisembera acumbika.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bizimana Jean de Dieu agira ati: “Mu bibazo dufite harimo igikomeye cy’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batarabonerwa amacumbi kandi bakaba badashoboye kuyiyubakira. Turasaba ubuyobozi kureba ko hari icyakorwa imiryango 177 idafite aho irambika umusaya ikubakirwa. Tuzi ko bisaba ubushobozi akaba ari na yo mpamvu tunasaba ko hakorwa ubuvugizi ku wagira icyo akora kuri iki kibazo.”
Nyiracari Peace na we avuga ko bigoye kwiyubaka ku muntu ufite ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba atarabona aho aba.
Yagize ati: “Mu bihe nk’ibi twibuka biba bigoye cyane kwitekerezaho ku warokotse uzi ko akizenguruka akodesha cyangwa akodesherezwa. Nacyo ni icyongera ibikomere mu byo asanganywe. Abo bantu bakwiye kwitabwaho hanyuma hakanarebwa n’abandi inzu zabo zashaje kandi na bo bageze mu zabukuru badashoboye kuyisanira.”
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson avuga ko ubuyobozi bufite inshingano zo kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo no gukora ibishoboka ngo abatarabona amacumbi bayabone.
Ati: “Ni inshingano z’ubuyobozi kubitaho. Ikibazo cy’abatarabona amacumbi turakomeza kugishakira ubushobozi ku buryo kigenda gikemuka. Ni ikibazo tuzi kuko no mu ngengo y’imari ya buri mwaka twemeza haba harimo umubare w’inzu y’abarokotse Jenoside tuba tugomba kubaka.
Gusa bisaba ubushobozi tuba tutarabona kugira ngo inzu zose ziboneke. Ubuvugizi tuzakomeza kubukora kugira ngo iki kibazo kibe cyanashakirwa igisubizo n’inzego zitandukanye dukorana.”
Nk’uko bigaragara mu mihigo y’Akarere ka Nyagatare y’uyu mwaka ni uko hazubakirwa imiryango 7 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi idafite icumbi, mu gihe umwaka ushize hari hubakiwe imiryango itandatu.


