Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe

HITIMANA SERVAND

October 17, 2026

Cyarikora Rosette umubyeyi w’imyaka 53 ubu asoje amashuri yisumbuye aho yagiye kuyiga afite imyaka 49 agamije guhangana n’ibyabangamiraga imirimo ye aho hari ibyo yasabwaga kuzuza birimo n’impamyabumenyi y’amashuri yize.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, uyu mubyeyi ufite abana 6 avuga ko yasubiye mu ishuri nyuma yo kugira inshingano zijyanye n’ibikorwa by’ubucuruzi akora ndetse no gutangira kuyobora abantu bakorana. Avuga ko mu myaka ye yo mu buto yari yarize agarukira mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, nyuma yaje kubona ko adahagije bitewe n’inshingano yari amaze kujyamo.

Ati: “Natangiye ibikorwa byo kwikorera no gushora imari ndetse nkanifatanya na bagenzi banjye mu rwego rwo kwishyira hamwe tugamije kwiteza imbere. Ibi bikorwa rero byarimo ubucuruzi, aho najyaga kurangura nko hanze mu mpapuro nuzuza ngasabwa gushyiramo n’amashuri nize. Aya mashuri nasabwaga yagiraga ingaruka ku byo nemerewe n’icyizere ngirirwa muri serivisi ndi gusaba zijyanye n’ibyo nakoraga.”

Akomeza agira ati: “Twaje kwishyira hamwe na bagenzi banjye dushinga koperative y’abagore yo kwiteza imbere tunashinga uruganda rukora amavuta. Nahawe ubuyobozi, uko imyaka ishira nkabona hari abaza kutugenzura kandi amaraporo badukorera na yo dusabwa, bisaba ubundi bumenyi ntari mfite.”

Avuga ko ibi byatumye afata umwanzuro wo kujya kongera ubumenyi nubwo yari mu myaka y’ubukure. Ati: “Ku myaka 49 naje kugira igitekerezo cyo gusubira ku ishuri ngashaka uko nongera ubumenyi nkanagira impamyabumenyi. Nasubiyeyo niga mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange nkora ikizamini ndatsinda, nkomereza mu mwaka wa kane w’ayisumbuye. Nize Nshyizeho umwete ndakomeza, nasoje uyu mwaka mbona amanota meza ampesha impamyabumenyi.”

Cyarikora ntiyorohewe n’abamucaga intege.

Ubwo yasubiraga ku ishuri avuga ko yahuye n’imbogamizi zirimo abamucaga intege bamubwira ko ntacyo akiramira ariko akabyima amatwi agakomeza.

Yagize ati: ”Ntibyari byoroshye nsubira ku ishuri nabanje kubihisha ariko abantu baza ku bimenya. Icya mbere uwabyumvaga yarasekaga gusa hanyuma akaza kubitangaho ibitekerezo nyuma. Hari abambwiraga ko nashaje kwiga nakabirekeye abana cyane ko abo nari mfite bari bari kuyasoza. Hari abavugaga ko ndi kwifotoza ntazabishobora mbiharara ngahita mbivamo, narabyirengagije ndakomeza kandi ndayarangiza.”

Ati: ”Mu bambaye hafi bakanankomeza harimo umuryango wanjye, bo bumvaga icyo nkeneye ariko na bo bakagira impungenge ko nzacika intege ntageze ku cyo niyemeje. Bati: ‘uri umukecuru ushobora kuruha vuba ukabivamo’. Icyo nari ngambiriye cyakomeje kunsunika ndetse n’abarimu bakantera imbaraga nkomeza urugendo.”

Uwo mubyeyi ahamya ko kuba yarabonye impamyabumenyi yifuzaga bigiye kumufasha mu bikorwa bye bya buri munsi adafite ipfunwe ryo kuba atarize.

Ati: ”Intego yanjye nayigezeho aho ubu ngiye gushyira ku murongo ibikorwa byanjye by’ubucuruzi n’indi mishinga mfatanyije n’abandi. Nababazwaga cyane no kuba hari aho nsabwa kwitabira inama cyangwa amahugurwa nasabwa kuzuza amashuri nkabura icyo nshyiraho. Ibi byanambagaho mu kazi k’ubucuruzi ahari impapuro zansabaga kuzuzaho amashuri nibura ayisumbuye nkayabura.”

Akomeza agira ati: ”Ubu rero mfite icyizere ko ngiye gukora mfite umurongo cyane ko imbaraga zo gukora nkizifite, ku bw’amahirwe n’ubumenyi nabwo nkaba maze kububona.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyagatare, Karangwa Scovia, ashimira abagore bafata iya mbere mu gushaka umuti w’ibibazo bafite ndetse bakanafasha umuryango nyarwanda kwigira.

Ati: ”Dushima abagore bafashe iya mbere bakabyaza umusaruro amahirwe Leta ibaha, ikora byose mu nyungu za bose. Amashuri yegerejwe abaturage ndetse n’ibindi bikorwa remezo. Abagore rero bakwiye gufata iya mbere mu kubyaza umusaruro aya mahirwe, aho dushima cyane abateye iyi ntambwe kuko babera umusemburo umuryango nyarwanda mu rwego rwo kwiyemeza no kwishakira ibisubizo.”

Cyarikoza Rosette usoje amashuri ye yisumbuye ashishikariza abagifite uburyo bwo kongera ubumenyi gutinyuka bakiga.

Cyarikora Rosette mu mpuzankano y’ishuri ari kumwe na mwarimu we
Cyarikora nyuma yo kurangiza kwiga ni umubyeyi wishimira ko intego ze zagezweho

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA