Nyuma y’igihe hari abaturage bagaragaza ko bafite ibibazo byo kutabona ibyangombwa by’ubutaka ku mpamvu zitandukanye kuri ubu barishimira intambwe yatewe aho ibyangombwa bisaga ibihumbi 22 991 kuri 28 625 bimaze gushyikirizwa ba nyirabyo, bibahesha uburenganzira ku kubyaza umusaruro imitungo yabo.
Mu byo abaturage bagiye bagaragaza byari imbogamizi ku kubona ibyangombwa byarimo ibijyanye no gukosorerwa imbibi, ubutaka buturanye n’umupaka butahabwaga ibyangombwa, ubwagiye bwandikwa kuri Leta n’ibindi. Ibi ngo byabagiragaho ingaruka zitandukanye zirimo kutaba bakorera imishinga iramba ku butaka bwabo cyangwa ngo babe babutangaho ingwate muri banki bahabwe amafaranga.
Nkubiri Damas ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya yagize ati: “Dufite ikibazo kituremereye cyo kutagira ibyangombwa by’ubutuka. Navukiye aha ndahakurira ari ubutaka bw’ababyeyi banjye ariko mu gusohoka kw’ibyangombwa njye ntacyo nabonye. Ni ikibazo dufite turi benshi.”
Akomeza agira ati: “Ibi bituma ubutaka bwacu tutabugiraho uburenganzira mu kububyaza umusaruro. Twaratakambye ngo ubuyobozi budufashe muri iki kibazo ariko imyaka ishize ari 14 abandi babifite twe ntabyo tugira.”
Kuri ubu hari abishimira ko hari intambwe yatewe aho muri uyu mwaka uri kurangira abenshi ubusabe bwabo bwakiriwe ndetse bafashwa gukosorerwa amakuru ku butaka banabona ibyangombwa byabo.
Mukazitoni Frida yagize ati: “Ndi mu bantu birutse ku cyangombwa ndaruha. Turashima ko ubuyobozi bwashyizeho gahunda yihariye hagamijwe gukemura iki kibazo aho kuri ubu nanjye nasubijwe mbona icyangombwa cyanjye.”
Akomeza agira ati: “Kubona icyangombwa cy’ubutaka bwanjye ubu gutuma ntegura ibikorwa biramba binteza imbere. Ari ukubaka ntitwabonaga uko twubaka cyangwa ngo dusane inzu zacu. Uyu munsi ubu ndabyemerewe nyuma y’igihe kirekire ntafite ubwisanzure ku mutungo wanjye.”
Mazimpaka Denis na we avuga ko yari yarirutse ku cyangombwa cy’ubutaka bwe we n’abaturanyi bari bahuje ikibazo cy’uko ubutaka bwabo bwari bwarabaruwe kuri Leta. Ati: “Twagize ibibazo mu kubarura amakuru asohoka agaragaza ko turi muri Leta. Ubu turashima ko byakosowe Ubu najya muri banki ngatanga ingwate ngakora umushinga unteza imbere, mu gihe ubundi nagaragaraga nkutagira umutungo kandi uhari.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagiye bugaragaza ko mu bibazo bihiganje ibyinshi wasangaga ari ibishingiye ku butaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, avuga ko hashyizwe imbaraga mu gushaka umuti kuri iki kibazo aho habaye ubufatanye bw’inzego zirimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka habanza gushakishwa amakuru ku butaka bwose butari bufitiwe ibyangombwa bya banyirabwo.
Ati: “Ibibazo by’abaturage akenshi wasangaga bitakemurwa n’urwego rumwe, hari ibyasabaga gukosora imbibi, ibifite amakuru atari yo n’ibindi. Kuko imibare y’abaturage batugana yari myinshi twagize amahirwe tubona umufatanyabikorwa udufasha, twabaruye ahari ibibazo hose byasagaga ibihumbi 28 hanyuma hakurikiraho kubisesengura abenshi ubu bakaba bamaze guhabwa ibyangombwa.”
Ibi binashimangirwa na Tuyisenge Jean Claude umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba uvuga ko hakozwe akazi ko kwishimira ndetse agasaba n’umuturage waba agifite ikibazo cy’icyangombwa kwegera ubuyobozi bukamufasha.
Ati: “Ubu bufatanye bwatanze umusaruro kuko byatumye hari ibibazo twahoranaga abaturage bakaza ejo bagasubirayo kandi ari benshi, aho kuri ubu mu gihe gito ubona ko hejuru ya 70% y’ibibazo by’ibyangombwa byagaragaye byabonetse. Ababa batarabibona na bo hari ibiri gukorwa, aho tunasaba n’uwaba yarasigaye afite ikibazo nk’iki kwegera ubuyobozi bukamufasha.
Mu gihe cy’amezi ane gusa mu byangombwa 28 625 byagaragaye bitari byanditse kuri ba nyirabyo, 22 991 byarakozwe binashyikirizwa ba nyirabyo.
