Nyagatare na Gatsibo barasabwa gutera ibigori bitarenze tariki ya 5 Ukwakira
Ubukungu

Nyagatare na Gatsibo barasabwa gutera ibigori bitarenze tariki ya 5 Ukwakira

HITIMANA SERVAND

September 30, 2026

Abaturage bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo bakora imirimo y’ubuhinzi bagirwa inama n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yo guhinga vuba bakarangiza gutera imyaka mbere y’itariki ya 5 Ukwakira.

 kugira ngo bizere kuzabona umusaruro mwiza batagize ubukererwe.

Nyuma yuko hirya no hino muri utu Turere imvura itangiye kugwa, imirimo y’ubuhinzi irarimbanyije aho abenshi bari gutera, kandi ko aho imvura yaguye bakwihutisha gutera, cyane abahinga ibigori kugira ngo basoze mbere ya tariki ya 5 Ukwakira.

Mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko imvura yatinze kugwa ariko kuko abenshi bari bararangije gutunganya ubutaka ndetse bakiyegereza imbuto n’ifumbire, ngo aho igwiriye bahise batangira gutera.

Gakire Innocent yagize ati: “Iyi mpeshyi yose twatunganyaga imirima ndetse tunafashwa gushaka imbuto n’ifumbire. Mu minsi yashize twagiraga ikibazo cy’abatatugezaho imbuto hafi ariko ubu bigenda bikosorwa aho bongereye abashinzwe gucuruza izi mbuto kuri nkunganire aho twaziguze tuzibika dutegereje imvura. Ubu twatangiye gutera nubwo ubona ko igihe twari dusanzwe duterera cyarenze.”

Habimana Enock wo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo na we avuga ko bari gutera nubwo imvura ikiri nke mu butaka.

Ati: “Iyi mvura twe ntirasomya ubutaka. Gusa kuko tubona iminsi iri kugenda ubu twatangiye gutera imyaka kugira ngo imvura ihagije izabisangeyo. Ikitubangamiye ni uko imvura iri kugwa nabi naho igwiriye iza ifite umuyaga n’ubukana ikangiza.”

Rukundo wo mu Kagali ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga we avuga ko imvura batarayibona ku buryo bakwizera gutera imyaka ku buso bugari.

Ati: “Iyi mvura iri kugwa ibice, iragwa mu Kagari kamwe igasiga ahandi. Nkatwe ntabwo turagusha imvura ihagije ku buryo turi gutinya gushyira imbuto mu butaka cyane ko tuba duhinga ahantu hanini iyo bitabonye imvura igihombo kiba kinini. Gusa tubona ikirere kirimo imvura ishobora kugwa vuba mu minsi ya vuba.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo gisaba abaturage kwihutisha imirimo y’itera ntibagire impungenge z’imvura kuko ihari, bakazirikana ko gukererwa bigira ingaruka ku musaruro.

Kayumba John uyobora RAB ishami rya Nyagatare yagize ati: “Icyo dusaba abahinzi ni ugutera vuba imyaka cyane cyane ibigori kuko ari na byo bihingwa cyane muri iki gihembwe cy’ihinga. Iteganyagihe ritwereka ko imvura ihari aho dusaba abaturage kutarenza itariki ya 5 Ukwakira batarasoza gutera ibigori. Birinde gukererwa cyane kuko n’imvura nayo yadukerereje kandi iyo ihinga rikererewe bigira ingaruka ku musaruro uba witezwe aho ushobora kugabanyuka.”

Abahinzi kandi basabwa kurwanya isuri mu mirima yabo mu rwego rwo kwirinda ibiza bishobora kwibasira imyaka.

Ati: “Ikindi ni uko abahinzi bazirikana ko twiteze imvura nyinshi ishobora gutera ibiza ku myaka yabo bagatera imyaka ariko banarwanya isuri. Ikindi ni uko tubasaba kuzabagara inshuro eshatu kugira ngo tubone umusaruro mwinshi.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, avuga ko biteguye kuzabona umusaruro ikirere nikigenda neza kuko habayeho imyiteguro ihagije yaba mu gutunganya imirima ndetse no kwegereza abahinzi imbuto n’ifumbire.

Ati: “Tumaze iminsi tugirana inama n’abashinzwe gufasha abahinzi mu kunoza ubuhinzi aho twabafashije kwitegura neza tukaba twizeye ko ikirere nikitadutenguha tuzabona umusaruro mwinshi. Ubu turi gukurikirana uko imirimo yo gutera igenda aho kugeza ubu tumaze gutera imyaka kugera ku kigero cya 98%. Twizeye ko batarasoza na bo babikora vuba kandi ni nabyo tubasaba. Ikindi tutakwibagirwa ni ugukomeza kubashishikariza gushinganisha imyaka yabo kugira ngo babe bagobokwa mu gihe ihuye n’ibiza.”

Mu Karere ka Nyagatare, Igihembwe cy’Ihinga 2027A hazahingwa ibigori kuri 29 650 hegitari, ibishyimbo kuri 14 100 hegitari, umuceri kuri 2 275 hegitari, Soya kuri 260 hegitari, ibirayi kuri 75 hegitari, imboga kuri 1 320 hegitari.

Umusaruro uteganyijwe kuboneka muri iki gihembwe cy’ihinga ungana na toni 177 900 z’ibigori, toni 21 150 z’ibishyimbo, toni 13 650 z’umuceri, toni 520 za soya na toni 1 500 z’ibirayi.

Ahataragwa imvura ihagije naho barakora ibishoboka batanguranwe n’igihe kitararenga batere
Abahinzi bararimbanyije mu mirimo yo gutera ibigori

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA