Abaturage bo mu Kagari ka Shonga, Umurenge wa Karama, mu Karere ka Nyagatare, baravuga imyato umuhanda watwaye miliyari 1,3 z’amafaranga y’u Rwanda ukaba ukora ku mupaka wa Uganda, bahamya ko wabakuye mu bwigunge, aho ubufasha mu migenderanire n’ubucuruzi.
Aba baturage bavuga ko uyu muhanda w’ibilometero 17 bubakiwe watumye ubuzima bwabo buhinduka bityo bava mu bwigunge bashyirwagamo no kubura uburyo bagenderanira. Uyu muhanda uje ukurikira amashanyarazi bagejejweho mu bihe byashize, aho kuri ubu na bo bishimira kurushaho kwegerezwa ibikorwa remezo bibafasha kurushaho kwiteza imbere.
Abavuganye n’Imvaho Nshya, bahamya ko nyuma yo kubona umuhanda imigenderanire yoroshye, bakaba boroherwa no kugera kuri serivisi zitandukanye haba izo mu gihugu ndetse n’ibyo bakenera hakurya y’umupaka.
Byaruhanga Deny agira ati: “Aho dukorewe umuhanda mwiza ugera muri Santere ya Kabuga ubu imigendere yaroroshye ku buryo nta rwitwazo yo kwambuka umupaka mu buryo butemewe kuko ibyo dukenera bitworohera kubigeraho.” Akomeza agaragaza ko mbere bagiraga amayira mabi, ati: “Imvura yabaga yaguye bikagorana kuba wajya guhahira mu Isanteri ya Kabuga. Uyu muhanda watumye twisanga cyane iwacu kurusha hakurya.”
Alen Kirungi na we yagize ati: “Uyu muhanda wadukuye mu bwigunge. Ubu turasurwa n’imiryango yacu mu buryo bworoshye cyane ko twabonye n’amashanyarazi inaha hagasirimuka. Ubundi mbere aha hari nko mu karwa dusa n’abari ku ruhande kandi n’ubundi tutabarirwa muri Uganda, ariko ubu byarakemutse”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague avuga ko kwegereza abaturage umuhanda biri muri gahunda yo gusaranganya ubushobozi buhari ku banyagihugu. Asaba abatuye i Shonga gukoresha neza ibikorwa remezo bagezwaho mu kwiteza imbere, binabafasha guhindura imibereho ikarushaho kuba myiza.
Ati: “Abaturage bacu baturiye imipaka twabegereje ibikorwa remezo. Ni icyemezo cya Leta yacu cyo kubafasha kugerwaho na serivisizi bashoboraga gukenera ahandi. Harimo cyane amavuriro ariko n’umuhanda nk’uriya wari ukenewe kugira ngo bibafashe mu ngendo bakora. Ni umwanya mwiza rero wo kubyaza umusaruro aya mahirwe, ibikorwa remezo bikabafasha kwiteza imbere.”
Uyu muhanda w’ibilometero 17 uhera mu Murenge wa Rukomo ukagera ahitwa mu Karere unyuze i Bushara.