Nyagatare: Umuyobozi w’ishuri yirukaniwe kwiba ibiribwa by’abanyeshuri akabigurisha
Imibereho

Nyagatare: Umuyobozi w’ishuri yirukaniwe kwiba ibiribwa by’abanyeshuri akabigurisha

HITIMANA SERVAND

April 15, 2026

Uwari umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rubira II mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare yirukanwe mu kazi azira kwiba ibiryo bigenewe abanyeshuri akabigurisha mu gihe yiteguraga kwakira ibindi bizakoreshwa mu gihembwe cya gatatu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko uyu muyobozi w’ishuri yari yarasigaranye ibiro 460 by’ibiribwa bitakoreshejwe mu gihembwe cya Kabiri. Mu gihe ikigo cyiteguraga kwakira ibindi biribwa by’abanyeshuri bizakoreshwa mu gihembwe gitaha ngo ni bwo uwo muyobozi yagurishije ibyari mu bubiko ariko aza gutahurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yagize ati: “Uriya muyobozi w’ishuri yafashe ibiribwa bari bagiye kohererezwa agurisha ibyarimo kugira ngo azakomereze kuri sitoke nshya.

Ubusanzwe iyo ibigo bigenerwa ibiribwa hashingirwa ku mibare y’abana bafite n’iminsi bazabikoresha.”

Akomeza agira ati “No kuba yarabisaguye abana bajya mu kiruhuko bishoboka ko yanabikorera ubwende akagaburira abana bike kugira ngo azasagure.

Mu gihe hari ibyasagutse mu buryo busanzwe bigomba kubikwa bikazakoreshwa igihembwe gikurikiyeho. Kuba rero uyu muyobozi atinyuka kubigurisha twahise tumuhagarika ku kazi mu gihe izindi nzego na zo zikurikirana iki kibazo.”

Kakooza asaba abayobozi b’amashuri kwirinda kwiha ibitabagenewe kuko abakora batyo batazihanganirwa.
Ati: “Ntabwo ubuyobozi bwakwihanganira abantu b’akaboko karerekare. Niba uhawe gucunga umutungo w’ikigo ukwiye kurangwa n’ubunyangamugayo. Dukosore imikorere kugira ngo tugere neza ku nshingano tuba twashinzwe kandi dufitiwe icyizere.”
Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri waganiriye na Imvaho Nshya, Mulisa Erneste yavuze ko mugenzi wabo wagurishije ibiryo ari uwo kunengwa.

Ati:”Ntabwo ari byiza ibyo yakoze. Hari abateshuka ku nshingano bagashukwa n’ibyo bashinzwe gucunga bakabyigabiza ariko ntibikwiye. Najya inama yo kwirinda ibikorwa byatugonganisha n’amategeko cyane ko biriya bifatwa nko kunyereza umutungo biganisha ku byaha”.

Ibigo by’amashuri bigenerwa ibyo kurya muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (school feeding). Abayobozi b’amashuri basabwa gucunga neza ibyo bahabwa muri iyi gahunda kugira ngo idakomwa mu nkokora.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA