Abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko bafite impungenge z’amasanduku bashyinguyemo yangiritse kubera ubukonje, ubuto bwarwo, kuba rwaruzuye n’izindi mpamvu batanga,bagasaba ko itangira ry’imirimo yo kubaka urushya ryakwihutishwa.
Habinshuti Roger Papias ufite abe barushyinguyemo, yabwiye Imvaho Nshya rwubatswe mu 1997 hashyingurwamo imibiri y’Abatutsi biciwe kuri Paruwasi gatolika ya Hanika, ari na ho rwubatse, n’abari biciwe hirya no hino mu bice by’iyahoze ari
komini Gatare, n’inkengero zayo.
Yakusanjijwe mu 1996 ishyirwa mu nyubako z’ababikira zihari, Avuga ko mu 1997 ari bwo urwibutso ruhari rwubatswe n’abantu ku giti cyabo bakusanije ubushobozi kuko nta yindi ngengo y’imari yari ihari, mu buryo n’ubushobozi bw’icyo gihe no gutabara imibiri babonaga ishobora kwangirikira aho yari iri.
Ati: “Icyo gihe twayishyinguye mu masanduku asanzwe ducukuye imva zisanzwe tuyashyiramo. Ubu turabona ko hakwiye urwibutso rukomeye, rwagutse rubasha kubika neza imibiri yose yaboneka.
Ikindi ni uko ayo masanduku yangiritse, bikadutera impungenge ko n’imibiri irimo yangiritse bitewe n’ubukonje buyigeramo kuko urwibutso rwubatse ku musozi kandi mbere n’amashahi yageraga ku mva hakarushaho kwangirika.’’
Mukangira Angélique ushinzwe imirimo ya buri munsi yarwo kuva rwahsyingirwamo bwa mbere mu 1997, avuga ko impungenge zikomeye zihari ari uko rumaze kuzura ku buryo ahasigaye hajya imibiri itagera ku 10, kandi hari imibiri igenda iboneka, n’imyumvire itangiye kuzamuka ku buryo n’abashyinguye ababo mu mva zo mu ngo bashaka kubazana mu rwibutso.
Ati: “Kugeza ubu rushyinguyemo imibiri 8 442. Umwanya usigaye ntushobora kujyamo amasanduku agera ku 10. Kubera ko n’arimo acucitse cyane, dufite impungenge z’imibiri ishobora kwangirika, tukanagira iz’iy’ishyinguye mu mva rusange yangirika kubera ubukonje bwinshi ,kuko aho ishyinguye ari igice cy’imisozi, ubukonje butabura kuyigeramo.’’
Arakomeza ati’’ Nubwo muri iki gihe abafite amakuru y’imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro bakomeje kuyaceceka, ariko aha i Hanika honyine haguye Abatutsi, bagera mu 15 000, bivuze ko hari imibiri irenga 6000 tutarabona.
Nubwo tuzi ko hari iyo tutazabona kubera aho
yajugunywe, mu kivu, mu mugezi wa Karundura n’ahandi.
Hashobora kugira iboneka, n’iyi iva aho yari ishyinguye mu ngo tukagira ikibazo cy’aho yashyirwa igihe urwo rwibutso rwaba rutaraboneka.’’
Yunzemo ati: “Ni na ngombwa ko turinda imibiri kwangirika kuko n’ubundi gukomeza kuyitsindagira hamwe biyitera kwangirika kurushahaho tukaba nta mateka twaba tubungabunga.’’
Mukamana Fausta na we ufite abe barushyinguyemo,avuga ko gusura inzibitso ku ribo ari ingirakamaro ndetse agasaba ko kubaka urujyanye n’igihe byakwihutishwa.
Ati: “Ubundi inzibutso zigezweho ziba zifite ahashyinguye imibiri, igice cy’urukuta rw’amazina y’abishwe, igice cy’amafoto aba yabashije kuboneka n’igice cy’ibiranga amateka ya Jenoside yivugira, hakanaba ubusitani bwiza bwo kwibuka.
Uru rwacu rwo no kurwinjiramo hinjira bake cyane kuko
benshi batabona aho bahagarara.’’
Arakomeza ati’’ Ruramutse rwubatse neza mu buryo burushijeho guhesha icyubahiro abacu barushyinguyemo, ruri ahagutse runafite ibyangombwa byose nk’ibyo dusanga ahandi mu zubatswe vuba, byarushaho kuturuhura imitima. Twaba twizeye ko abacu baruhukiye aho twifuza.’’
Tariki ya 11 Mata 2026,ubwo kuri uru rwibutso hibukirwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 2 yari ishyinguye mu mva zo mu ngo, iki kibazo cyagarutsweho n’uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke , Gasasira Marcel.
Yagize ati: “Turasaba gukomeza kwita ku nzibutso zishyinguyemo mu buryo zitabitse neza imibiri mu buryo burambye, aho bitugaragarira ko nk’uru rwa Hanika aho twashyinguye hasigaye ari hato, ndetse no ku mibiri ishyinguye hano,inyuma aho tureba, bigaragara ko uburyo ishyinguyemo butayibika mu buryo burambye.
Dusaba ko mu buryo bwo gutabara iyo mibiri hakubakwa vuba
urujyanye na byo.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko nubwo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uru rwibutso rutarimo kuko bagomba kubanza kurangiza urwa Rwamatamu, uru rwa Hanika na rwo mu myaka iri imbere ruzubakwa.
Ati: “Mu Karere kacu twari dufite inzibutso 21. Muri gahunda yo kuzihuza tuzasigarana inzibutso 10. Urwa Hanika ni rumwe mu zizasigara. Turateganya gushakisha ingengo y’imari ngo nyuma y’urwa Rwamatamu tuzakurikizeho urwa Hanika, n’izindi zizubakwa zizakurikireho.
