Nyamasheke : Hibutswe abarimo abakobwa 2 Interahamwe zishe urw’agashinyaguro
Amakuru

Nyamasheke : Hibutswe abarimo abakobwa 2 Interahamwe zishe urw’agashinyaguro

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 18, 2026

Tariki ya 16 Mata 1994, ni itariki yabaye mbi cyane ku Batutsi b’ayahoze ari Amasegiteri ya Kagarama na Bushekeri, ubu ni mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke aho bamwe bajugunywe mu cyobo muri Nyungwe ari bazima, abandi bakajugunywa mu bwiherero, abandi bagatwikwa, hakaba n’abana babiri b’abakobwa Interahamwe zakase ibibero zikabyotsa zikabirya.

Nyirahabimana Charlotte waharokokeye, akaba anahagarariye Ibuka mu Murenge wa Bushekeri, avuga ko habereye ubwicanyi ndengakamere ku buryo bugoranye kubusobanura.

Ati: “Itariki nk’iyi mu 1994 ni bwo muri uyu Murenge wacu wa Bushekeri hanyujijwe abana barenga 70 bari munsi y’imyaka 5, bamwe bari bakuwe mu Kiliziya i Shangi, abandi bakuwe muri Ruharambuga, bakusanyirizwa i Ntendezi ahari bariyeri.

Imodoka y’uwari Superefe wa Superefegitura ya Rwesero, Terebura Gérard ikabatunda ibanyuza kuri bariyeri yo ku Buhinga n’iya Gisakura muri Bushekeri, babajyana mu cyobo muri Nyungwe n’ubundi mu gice cya Bushekeri, babajugunyamo ari bazima.”

Avuga ko zimwe mu Nterahamwe zagarutse zibyigamba, nyamara ikibabaje ni uko n’ubu icyo cyobo bayobewe aho kiri ngo imibiri y’abo bana ikurwemo.

Yavuze ko ababajugunyemo banabyigambaga icyo gihe, bamwe barafunzwe barafungurwa ariko banze gutanga ayo makuru, n’ubajijwe avuga ko batahibuka neza.

Bibuka kandi uwitwaga Masengesho Sylvestre wihishe mu gihuru hafi y’urugo rwe, Interahamwe ziramuvumbura zimujyana iwe mu rugo zivuga ko ari ho hari ubwiherero burebure, zimujugunyanamo n’abo mu muryango we zishe n’abaturanyi bari bahahungiye na nyuma zigenda zijugunyamo abandi.

Nyirahabimana ati: “Abahiciwe bubakiwe urwibutso rwa Jenoside rurimo imibiri 26.”

Yanagarutse ku bana 2 b’abakobwa bari barengeje imyaka 20, umwe ni bwo yari akirangiza Serayi, bo mu yari Selile Ngoma, ku musozi wa Cyeshero, ubu ni mu Mudugudu wa Cyeshero, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Bushekeri.

Yavuze ko umuturage witwaga Alexis Kagame wari wabahishe ngo ni we wabahamagarije Interahamwe ziraza zirabica.

Nyirahabimana Charlotte ati: “Yaragiye abwira Interahamwe ati’ Iwanjye hari inyenzi muze muzinkize’. Zijya kubicira ku cyobo zajugunyagamo abandi, ku kigo cy’amashuri cy’ubu cya Ngoma, zimaze kubica zibakata ibibero zijya kubyokereza ahari inzu yari irimo ishya mu yari Segiteri Kagarama,ubu ni mu Mudugudu wa Nyanza, Akagari ka Nyarusange, barabirya.”

Icyobo bajugunywemo cyakuwemo imibiri irenga 50 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iruhukiye mu rwibutso rwa Nyamasheke.

Nyirahabimana Charlotte akomeza avuga ko ubwicanyi bwabereye muri Bushekeri bwari bufite ubukana buteye ubwoba aho anagaruka ku mugabo witwaga Laurent abicanyi batwikiye mu nzu ari muzima, abasaba imbabazi bazimwimye, yajya ajya kuvamo zikamusubizamo kugeza akongotse.

Anagaruka ku Batutsi 36 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisakura muri uwo Murenge, barimo abari bahungiye mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, n’abandi biciwe mu mirima y’ibyayi n’inkengero za Nyungwe bahigishwa imbwa.

Ati: “Igikomeje kudushengura imitima cyane nk’abarokotse, ni uko kugeza ubu hari imibiri twabuze irimo n’uwa papa n’iy’abo bana barenga 70 batawe mu cyobo muri Nyungwe.”

Yongeyeho ati: “Hari n’iyo tudateze kubona y’abajugunywe mu kiyaga cya Kivu, muri Nyungwe n’ahandi, byose ku bugome bwa Leta mbi zatubibyemo urwango zumviye abakoloni, abacu barenga miliyoni bakicwa urw’agashinyaguro.”

Anavuga ko abafite aya makuru banabyigambaga muri Jenoside, bafunzwe bagafungurwa, babazwa bakaryumaho. Agasaba ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano kubafasha, aba bahisha amakuru y’iyi mibiri bazi bakayatanga, bakaruhura abarokotse batarayibona ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubu bugome bwa Leta mbi zumviye abakoloni zikabiba urwango mu Banyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwanagarutsweho mu kiganiro cyatanzwe na Hatungimana Léonard, wagaragaje ko iyo Inkotanyi zidahaguruka ngo zibohore Iguhugu ngo  icumu ryunamuke kitaba kiriho.

Bwanagarutsweho mu buhamya bwa Nyiranzabonimpa Françoise, wongeye kugaragaza ubugome ndengakamere Interahamwe zabicanye, n’itotezwa rikomeye ryabubanjirije ryamugizeho ingaruka zikomeye zo gucikiriza amashuri abanza kubera umwarimu wamuhozaga ku nkeke.

Ati: “Tuzahora dushimira ingabo zari iza RPA- Inkotanyi zaturokoye, uyu munsi ibyo tuvuga byatubayeho bikaba bitazasubira ukundi.”

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yanagaragaje ko impamvu aya mateka agomba guhora yibukwa ari ukugira ngo atazasubira ukundi.

Yasabye abaturage kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, ababyeyi bagasobanurira abana babo amateka y’ukuri, atagoretse.

Ati: “Nk’abarokotse Jenoside turahari ngo dutange ubuhamya bw’uko abacu bashize. Turashima ko umugambi wo kutumaraho burundu utashobotse. Ni yo mpamvu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano ya buri wese,ngo ntizasubire ukundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré yihanganishije abo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasigiye ibikomere bose, iby’umutima n’iby’imubiri, abo yagize abapfakazi n’imfubyi, anabashima uburyo bakomeje gutwaza, baharanira kubaho.

Na we yagarutse ku bwitange bw’ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwa Abatutsi, zikagarura ubumwe n’ubudaheranwa.

Ati: “Turabasaba kubumbatira ubwo bumwe n’ubudaheranwa twiyemeje nk’Abanyarwanda.

Dukomeze kuba hafi abarokotse, tunashishikariza cyane cyane urubyiruko kwitabira ibikorwa byo kwibuka no kwirinda uwarushuka wese arushora mu icuraburindi twavuyemo.”

Nyiranzabonimpa Françoise avuga ko politiki mbi y’ivangura,uretse kumutsembera abe yanamubujije kurangiza amashuri abanza atabuze ubwenge
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yasabye abaturage kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré ( ibumoso) n’inzego z’umutekano bunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside Gisakura

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA