Imibiri icyenda y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, ikaba irimo umunani yari ishyinguye mu mva zo mu ngo n’undi umwe wabonetse biturutse ku ntonganya.
Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro irimo iy’abo mu muryango wa Mupenda Rutabayiru Charles, ari bo se, sewabo n’abavandimwe batanu biciwe mu yahoze ari Komini Rwamatamu.
Avuga ko yabashyinguye mu rugo ahagana muri Kanama 1994, nyuma yo gusanga abo mu muryango we bariciwe ahatandukanye akabegeranya kugira ngo abashyingure uko yari abishoboye.
Ubwo yavuganaga na Imvaho Nshya yagize ati: “Gahunda yo gushyingura mu cyubahiro mu nzibutso yari itaratangira, zitarubakwa. Nashyinguye aba nabonye abandi ndababura.”
Yavuze ko icyemezo cyo kubashyingura ku rwibutso yagifashe nyuma yo kuganira n’abo mu muryango mugari, kugira ngo bajye boroherwa no kubibukira rimwe n’abandi bo mu muryango bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi rushyinguwemo abasaga 7000.
Yasabye n’abandi bafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguye mu ngo, gutera intambwe yo kubazana bagashyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso kugira ngo Imibiri yabo irusheho kubungabungwa no kubibuka byorohe.
Uwifashije Emmanuel na we washyinguye nyirasenge mu cyubahiro, yavuze ko yaterwaga intimba no kubona ashyinuye mu rugo hafi y’aho yiciwe, akaba agihangayikishijwe n’uko ibice bimwe by’umubiri we bitaraboneka kuko yishwe urw’agashinyaguro.
Ati: “Ndasaba ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Nyamasheke n’inzego z’umutekano kudufasha bakatubariza abo bantu bakaduha amakuru y’aho bashyize ibindi bice by’umubiri wa masenge tukazabizana na byo mu rwibutso tugashyingura mu cyubahiro umubiri wuzuye kuko iyi migirire irarushaho kudushengura cyane.”
Ntirenganya François, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kirimbi, avuga ko umubiri wa cyenda wabonetse ari ko umukecuru yasanze uwarokotse Jenoside mu kabari akamusaba ku musomya ku nzoga undi amubwira ko ishize, umukecuru aramubwira ati “Ese ubundi wowe wasigariye iki? Nzi n’aho umubiri wa mushiki wawe uri.”
Ntirenganya François avuga ko amakuru yahise atangwa, umubiri urashakishwa ubonwa mu murima ushyinguye ibice bice, barabyegeranya na wo ukaba washyinguwe mu cyubahiro.
Urwibutso rwa Kirimbi rwubatswe ahiciwe abasaga 5000 bari bahungiye ku rusengero rw’Abadiventisiti ruhari, Bivugwa ko abo bishwe n’Interahamwe zari ziyobowe na Yusufu Munyakazi ziturutse mu Bugarama ziraza bamwe zibatwikiramo, abazicitse zibarasa umugenda harokoka mbarwa.
Ntirenganya François akomeza avuga ko ikibabaje ari uko hari abazwi ko bafite amakuru kuko bagize uruhare muri Jenoside banga kuyatanga kugira ngo n’abataraboneka bashyingurwe mu cyubahiro.
Ati: “Iyi migirire igayitse irakomeza gutoneka abarokotse. Nibadufashe baduhe ayo makuru imibiri na yo ishyingurwe mu cyubahiro.’”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ingabo yayoboye zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Inkotanyi zatanze ubuzima kugeza uyu munsi kandi zikomeje kubusigasira n’imyaka izaza. Ubwo butwari bw’Inkotanyi ni bwo butuma twicara aha tukibuka, twese duhuriye ku ntego imwe y’uko Jenoside itazasubira ukundi muri iki Gihugu.”
Yongeye gusaba cyane cyane urubyiruko kuba imbaraga zubaka, rukagera ikirenge mu cy’urwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rugakomeza n’urugamba rwo kubaka Igihugu cyari cyasenyutse.




