Nzahora mpa agaciro umunsi uvuka-Niyo Bosco yizihije isabukuru y’umugore we
Ibyamamare

Nzahora mpa agaciro umunsi uvuka-Niyo Bosco yizihije isabukuru y’umugore we

MUTETERAZINA SHIFAH

September 9, 2026

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Niyo Bosco yasingije umunsi w’ivuka ry’umugore we, avuga ko ari wo munsi umutima we wabonye umunyacyubahiro wawutuyemo by’iteka.

Mu butumwa burebure yaherekesheje ifoto yabo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 09 Nzeri 2026, yibanze ku rukundo akunda umugore we bamaze amezi 9 barushinze amwifuriza umugisha uva ku Mana.

Yanditse ati: “Umunsi wavukiyeho ni wo umutima wanjye waboneyeho umushyitsi w’imena wahise uwutura by’iteka, nzahora nkunda kandi mpa agaciro umunsi uvuka. Kuba mu buzima bwanjye bituma buri kimwe kigenda neza kurushaho. Ugire isabukuru yuje umunezero rukundo rwanjye.”

Muri ubwo butumwa kandi Niyo Bosco yasabiye umugore we guhabwa umugisha n’Imana amumenyesha ko akunda umugore umurimo.

Ati: “Imana yuzuze kwifuza kwawe, kandi ubuntu bwayo bukomeze butembere mu buzima bwawe, nkunda urwego rw’umugore umaze kuba we kandi ntewe ishema n’uko ndi umugabo Imana yahaye inshingano zo kugukunda, kwita no guha agaciro uwo mugore. Nkunda byose byawe.”

Niyo Bosco yashyingiranywe na Mukamisha Irene mu birori byabaye tariki 16 Mutarama 2026 mu busitani bw’ahitwa ‘Kaleb Garden’ buherereye ku musozi wa Rebero kugeza ubu bakaba bamaze amezi agera mu 9 barushinze.

Ni ibirori byaje bikurikira umuhango wo kumwambika impeta byabaye amusaba gushyingiranwa na we, ku wa 17 Nzeri 2025, byabereye muri ‘Hotel La Palisse Gashora’ byakurikiwe no gusezerana mu mategeko byabaye tariki 10 Ukuboza 2025 mu Murenge wa Kinyinya.

Niyo Bosco yashimiye umukunzi, amwifuriza isabukuru nziza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA