Paris: Mushikiwabo yashimiye abarimo Massamba Intore bamutaramiye 
Amakuru

Paris: Mushikiwabo yashimiye abarimo Massamba Intore bamutaramiye 

MUTETERAZINA SHIFAH

October 28, 2026

Mu gihe Louise Mushikiwabo yitegura kwerekeza i Phnom Penh mu Murwa Mukuru wa Cambodge, mu matora ategerejwe ku wa 16 Ugushyingo 2026 nk’umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), yashimiye Abanyarwanda bahuriye i Paris mu Bufaransa bakamutaramira, agaragaza ko bamwongereye umunezero na morale. 

Ni igitaramo Madamu Louise Mushikiwabo yataramiwemo na Massamba Intore, Lionel Sentore na Daniel Ngarukiye nyuma yo kumutaramira avuga ko icyo gitaramo cyamuhaye ibyishimo n’imbaraga mbere yo kwerekeza muri Cambodia.

Mu butumwa yanyijije ku rubuga rwe rwa X, Mushikiwabo yagaragaje inshuti ze zo ku mbuga nkoranyambaga akunda kwita (Abachou) abibutsa ko nubwo amaze iminsi ahugiye mu kazi, akomeza kubazirikana.

Yanditse ati: “Ni ko se Abachou, urukumbuzi ko rumbanye rwinshi turabigenza dute? Duherukana kera pee! Mu gihumbi kimwe maganacyenda… (muri mille neuf cent ) hashize igihe kirekire (longtemps). Rero maze iminsi muri byinshi mu kazi ariko ntibimbuza kubateraho agatima.”

Akomeza ababarira inkuru y’uko yatumiwe  n’Abanyarwanda baba i Paris bakamutaramira akizihirwa ashimira abamutumiye n’abahanzi bataramiye abitabiriye icyo gitaramo.

Yashimiye Massamba Intore, Lionel Sentore na Daniel Ngarukiye nyuma yo kumutaramira, agira ati: “Ndabashimiye mbikuye ku mutima. Igitaramo cyari kizihijwe na Massamba Intore, n’abahungu be tubana hano i Burayi, Lionel na Daniel, na bo bazi gutarama bitarabaho!”

Mushikiwabo yagaragaje inshuti ze zo ku mbuga nkoranyambaga akunda kwita (Abachou) abibutsa ko nubwo amaze iminsi ahugiye mu kazi, akomeza kubazirikana.

Yanditse ati: “Ni ko se Abachou, urukumbuzi ko rumbanye rwinshi turabigenza dute? Duherukana kera pee, mu gihumbi kimwe maganacyenda… (muri mille neuf cent ) hashize igihe kirekire (longtemps). Rero maze iminsi muri byinshi mu kazi ariko ntibimbuza kubateraho agatima.”

Akomeza ababarira inkuru y’uko yatumiwe  n’Abanyarwanda baba i Paris bakamutaramira akizihirwa ashimira abamutumiye n’abahanzi bataramiye abitabiriye icyo gitaramo.

Asoza ubutumwa bwe ashimira abamutumiye ndetse n’abamutaramiye mu gika yabwiraga abamukurikira ko ari ukubasangiza umunezero yagize.

Ati: “Reka mbasogongeze ku munezero twagiranye n’Abanyarwanda baba i Paris ku Cyumweru. Bana beza b’i Paris, murashimishije cyane! Namwe bahanzi bacu, Imana y’u Rwanda ikomeze kubarinda! Dutahe amahoro rero mwese.”

Louise Mushikiwabo yiteguye guhatanira manda ya gatatu y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango OIF,  akaba ari umukandida ufitiwe icyizere kiri hejuru cyane bitewe n’impinduka n’amavugurura akomeje kugaragaza muri uwo Muryango. Muri ayo mavugurura ashimirwa ko yagezeho harimo ajyanye n’imiyoborere, imicungire y’imari n’ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko n’abagore.

Louise Mushikiwabo yishimiye gutaramirwa n’Abanyarwanda i Paris mu Bufaransa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA