Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida wa FIA na F1
Siporo

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida wa FIA na F1

SHEMA IVAN

October 13, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi barimo Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka, FIA, Mohammed Ben Sulayem na Perezida wa Formula One’, Stefano Domenicali, bari mu Rwanda aho bitabiriye igikorwa cyo gutangaza ko ruzakira Formula 1 African Grand Prix kuva mu 2030.

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, bwagaragaje ko gusangira byabaye nyuma y’igikorwa cyo kwemeza u Rwanda nk’Igihugu kizakira Formula 1 African Grand Prix kuva mu 2030.

Bugira buti: “Nyuma yo gutangaza ko u Rwanda ruzakira Formula 1 African Grand Prix, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, Perezida wa F1, Stefano Domenicali, abayobozi b’ibigo byigenga ku mugabane n’abafatanyabikorwa bo mu muryango w’abasiganwa mu modoka.”

African Grand Prix izaba isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 zibera ku migabane itandukanye y’Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.

U Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira iyi mikino ku wa 13 Ukwakira 2026, hanasinywa amasezerano y’imyaka yo kugarura ku Mugabane wa Afurika Shampiyona y’Isi y’amasiganwa y’imodoka ya Formula 1, ategurwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA)

Hari hashize igihe u Rwanda rutanze ubusabe ko rwifuza kuzakira rimwe mu masiganwa y’imodoka nto akomeye ku Isi ya Formula One, dore ko hashize imyaka 33 iri rushanwa ritagera muri Afurika. Ubu busabe bwashimangiwe na Perezida Kagame mu 2024, ubwo u Rwanda rwabaga igihugu cyo muri Afurika cyakiriye Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka (FIA).

U Rwanda rwahize ibindi bihugu byo muri Afurika birimo Nigeria, Maroc na Afurika y’Epfo na byo byifuzaga kuryakira.

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Formula 1 batangaje ko ikibuga kizakinirwaho iyi mikino Formula One Grand Prix, kigiye gutangira kubakwa mu Karere ka Bugesera hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi batandukanye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA