Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yoherereje ubutumwa abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, mbere yo guhatana na Cap-Vert mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, abasaba gukomeza kugira umuhate wo guhatana no gutsinda.
Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, itsinda Liberia ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda K.
Perezida Paul Kagame akaba yarawukurikiye ndetse , ashimishimishwa n’uburyo abakinnyi b’Amavubi bitwaye, abagenera ubutumwa bwihariye mbere yo gukina umukino utaha bazahuramo na Cap-Vert.
Ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri wa Siporo wa Nelly Mukazayire, aho yagize ati: “Twizera ko iyo dutangiye neza, dusoza neza. Dutewe ishema namwe, dutewe ishema n’akazi mwakoze kuko harimo ubushake, kwitanga no gukotana, kandi ibyo bigaragazwa n’umusaruro mwatanze.”
Yakomeje ati: “Iyi ni intangiriro. Twizeye ko mwabonye aho kongera imbaraga. Umutoza n’ikipe yose mwakoze neza. Yaba abari mu kibuga ndetse n’abari hanze yacyo, twabonaga ko bose bari kubashyigikira.”
Minisitiri Mukazayire yasabye abakinnyi gukomeza kugira icyerekezo no gutuza, anabibutsa ko bafite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye.
Ati “Mugire intumbero kandi mutuze. Ubu ni bumwe mu butumwa nahawe ngo mbagezeho. Mufite impano ndetse n’ubushobozi mu buryo mukina. Ubundi butumwa nahawe ni uko twese tubari inyuma, yaba ubuyobozi ndetse n’abafana.”
Yongeyeho ati “Cap-Vert ni ikipe ikomeye, ariko muhatane na bo, mushyiremo imbaraga, muzanabatsinda.”
Cap-Vert izakina n’u Rwanda yatangiye nabi itsindirwa muri Mali ibitego 3-1.
Imikino y’umunsi wa mbere yo guhatanira itike ya CAN 2027 yasize Mali n’u Rwanda binganya amanota atatu n’ibitego bibiri bizigamye, naho Cap-Vert na Liberia bidafite inota na rimwe bikagira umwenda w’ibitego bibiri.
Umukino w’u Rwanda ruzasuramo Cap-Vert uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki 29 Nzeri 2026 kuri Estádio Nacional de Cabo Verde.

