Perezida Kagame yaganiriye na Sassou Nguesso witegura kurahira 
Politiki

Perezida Kagame yaganiriye na Sassou Nguesso witegura kurahira 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 16, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Denis Sassou Nguesso uherutse kongera gutorerwa kuyobora Repubulika ya Congo, byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no ku bibazo bireba Umugabane wa Afurika. 

Umukuru w’Igihugu  ari i Brazzaville kuva ku wa 15 Mata 2026, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Nguesso uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2026.

Mu itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryo mu Ijoro ryo ku wa Gatatu, riragira riti: “Perezida Kagame yakiriwe na Sassou Nguesso mu Ngoro ya Perezida wa Repubulika ya Congo izwi nka Le Palais du Peuple iri mu Murwa Mukuru, Brazzaville.”

“[…] Abayobozi bombi baganiriye ku mubano usanzwe uhamye hagati y’ibihugu byombi, ku bibazo by’ingenzi bibangamiye umugabane n’ubufatanye mu nzego z’ingenzi mu gukomeza guteza imbere umubano usanzweho. Perezida [Kagame] yifurije mugenzi we wa Congo ishya n’ihirwe muri manda nshya.”

Denis Sassou Nguesso w’imyaka 82 yatsinze amatora ku majwi 94,65%, ahigitse Mavoungou Zinga Mabio wagize amajwi 1,48% n’abandi bakandida batanu bagabanye asigaye. Iyi ntsinzi yamuhesheje kuyobora indi manda y’imyaka itanu.

Uyu muhango wo kurahira kwa Perezida urabera kuri Unity Stadium (La Concorde Multipurpose Sports Complex) iherereye mu Mujyi wa Kintélé.

U Rwanda na Repubulika ya Congo bifitanye umubano umaze igihe kirekire ndetse n’ubufatanye bukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, umutekano, ubuhinzi, imicungire y’ubutaka n’izindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA