Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yahaye umuraperi Professor Jay ufatwa nk’umunyabigwi muri Hip Hop miliyoni 30 z’Amashilingi ya Tanzania (asaga miliyoni 16,7 z’amafaranga y’u Rwanda) yo kwiyondora wari umaze igihe arwaye.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba w’itariki 11 Gicurasi 2026, ubwo Minisitiri wungirije ushinzwe itangazamakuru, umuco, ubuhanzi na siporo muri Tanzania, Hamis Mwinjuma, yasuraga uwo muhanzi mu rugo rwe ruherereye mu Karere ka Kilosa.
Ni inkunga yashyikirijwe uwo muhanzi mu izina rya Perezida Samia na Minisitiri wungirije ushinzwe itangazamakuru, umuco, ubuhanzi na siporo muri Tanzania, Hamis Mwinjuma, wasuye Jay iwe mu rugo ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Dar es Salaam, Nurdin Bilal.
Mu butumwa Perezida Samia yatumye abamuhagarariye yavuze ko Leta ya Tanzania ikomeje guha agaciro uruhare uwo muhanzi yagize mu guteza imbere umuziki wa Hip Hop na ‘Bongo Flava’ muri icyo gihugu, ndetse n’ubutumwa bwubaka yagiye ageza ku baturage binyuze mu bihangano bye.
Professor Jay wamamaye muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba, yanashimiye Abanya-Tanzania bose bamubaye hafi, bakamwifuriza gukira no kumufasha mu bihe bikomeye yanyuzemo, avuga ko byamukomeje ndetse bikamufasha gukira vuba, n’umuryango we ugahumurizwa.
Minisitiri wungirije Hamis Mwinjuma, avuga ko Leta izakomeza guha agaciro abahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu binyuze mu bikorwa byabo by’ubuhanzi, asaba abaturage gukomeza gushyigikira abahanzi n’abandi bantu bahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima bwa buri munsi.
Professor Jay yabaye umwe mu bahanzi bacye bakoreshaga Hip Hop bavuga ku buzima busanzwe bw’Abanya-Tanzania, ubukene, ruswa, urukundo n’imiyoborere mibi. Ibi byatumye abantu benshi bafata umuziki nk’uburyo bwo kwigisha no gukangurira sosiyete impinduka.
Professor Jay ubusanzwe witwa Joseph Haule, afite ikibazo cy’impyiko n’izindi ndwara zifitanye isano n’umwijima (liver-related complications). Ibyatumye amara igihe kirekire mu bitari harimo iminsi 462 yamaze mu bitaro harimo iminsi 127 yari mu cyumba cy’indembe (ICU), aho yanahabwaga serivisi ya dirize (Dialysis) kuko impyiko ze zitari zikibasha gukora neza.
Mbere ho gato y’uko ajya mu bitaro Professor Jay yakoze indirimbo yise ‘462 Day’ yagarukaga ko hari igihe yifashishaga imashini imufasha guhumeka, amazi akuzura mu bihaha, ndetse umutima ugakora nabi kubera uburwayi bwe bukomeye.
Inkunga ya Miliyoni 30 yahawe uwo muraperi angana na Miliyoni 16.7 z’Amafaranga y’u Rwanda ndetse Leta imwizeza ko bazakomeza kumuba hafi bitewe n’uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki wa Tanazania (Bongo Falvour)
