Perezida Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso uherutse kongera gutorwa muri manda ya gatanu.
Ni umuhango wabereye i Brazzaville kuri Kintélé Stadium kuri uyu wa 16 Mata 2026, witabirwa n’Abakuru b’Ibihugu bitandukanye bya Afurika harimo uw’u Rwanda Paul Kagame, Perezida w’Ibirwa bya Comores Azali Assoumani, uwa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra, uwa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye Evariste w’u Burundi n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo.
Sassou Nguesso w’imyaka 82 yatsinze amatora yabaye ku wa 15 Werurwe 2026 n’amajwi 94,65%, ahigitse Mavoungou Zinga Mabio wagize amajwi 1,48% n’abandi bakandida batanu bagabanye asigaye. Iyi ntsinzi yamuhesheje kuyobora indi manda y’imyaka itanu.
U Rwanda na Repubulika ya Congo bifitanye umubano umaze igihe kirekire ndetse n’ubufatanye bukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, umutekano, ubuhinzi, imicungire y’ubutaka no koroshya ingendo zo mu kirere.
Muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo-Brazzaville.
Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahirane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.
Ni mu gihe RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011.
Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyigishirize muri za kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.
Mu 2023, Perezida Kagame yambitse Denis Sassou Nguesso wari mu Rwanda mu ruzinduko, umudali w’icyubahiro witwa Agaciro, amushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika anamugabira inka.


