Igiciro cya lisansi cyageze ku 2.938 Frw
Ubukungu

Igiciro cya lisansi cyageze ku 2.938 Frw

Imvaho Nshya

April 16, 2026

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze ku 2.938 Frw. Yiyongereyeho 635 Frw ivuye kuri 2303 Frw.  Litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.

RURA yatangaje ko ibi biciro bizatangira kubahirizwa ku wa Gatanu, tariki 17 Mata 2026, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Ibiciro byaherukaga kongerwa ku wa 3 Mata 2026. Icyo gihe litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, aho yari yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2205 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 257 Frw.

Ibiciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’izo mpinduka zigenda ziyongera ku isoko mpuzamahanga.

Rigira riti: “Kubera ingamba zafashwe zigamije guhangana n’ingaruka zaterwa n’izo mpinduka, igiciro cya mazutu nticyahindutse, mu rwego rwo gukomeza kunganira ingendo rusange z’abantu n’ubwikorezi bw’ibintu, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu muri rusange.”

RURA yagiriye inama abaturarwanda  guteganya neza ingendo zabo, gukoresha cyane cyane imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyangwa gusangira imodoka (carpooling), no kwirinda ingendo zitari ngombwa hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Urwego Ngenzuramikorere rwatangaje ko ruzakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu karere, kugenzura itangwa rya serivisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA