Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo gitunganya imiti cyo mu Busuwisi cyitwa Sandoz Group AG, agamije guharanira kubona imiti y’ingenzi mu buryo buhoraho kandi butekanye, irimo iyica utunyangingo tudakenewe mu mubiri (antibiotics) n’iyifashishwa mu kuvura kanseri zitandukanye.
Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, afatwa nk’intambwe ikomeye itewe mu kurushaho kunoza uburyo bwo kugera ku miti ihendutse kandi ikenerwa cyane mu Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye by’abafatanyabikorwa muri Afurika.
Binyuze muri ayo masezerano, iki kigo cyo mu Busuwisi kizakora kandi kinageze mu Rwanda amoko 60 y’imiti ikenerwa cyane mu Rwanda, hakaba hari n’uko bishoboka ko ayo moko y’imiti azarushaho kongerwa mu gihe kizaza.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bike byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyashyize ubuvuzi bwa kanseri muri gahunda y’ubuvuzi rusange binyuze mu bwisungane mu kwivuza, ari na ko rushyira imbere mu kurwanya indwara zandura.
Yakomeje agira ati: “Ubu bufatanye bushyigikira imbaraga dushyira mu gukorana n’ibigo bikora imiti igezweho mu kwagura uburyo bwo kugera ku miti yizewe, ubuvuzi bwa kanseri buhendutse ndetse n’imiti y’ingenzi ya ‘antibiotique’. Binyuze muri aya masezerano, u Rwanda rugamije gushyigikira uburyo bwo kunoza ubuvuzi ku barwayi bo mu Rwanda no mu bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).”
Aya masezerano yubakiye ku Itangazo rya Alpbach ryo mu mwaka wa 2025, gahunda mpuzamahanga igamije kubaka uruhererekane rwo gukwirakwiza imiti ya ‘antibiotique’ ituruka ku mugabane w’u Burayi n’utundi Turere harimo n’Umugabane wa Afurika.
U Rwanda rwari mu bihugu byashyigikiye iyi gahunda ku ikubitiro kandi kuri ubu ni rwo rucumbikiye icyicaro cy’Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti, aho rurushaho gutanga umusanzu mu kwihutisha gahunda yo korohereza abaturage ba Afurika kugera ku miti.
Ubuyobozi bwa Sandoz buvuga ko imiti ikwirakwiza muri aya masezerano izakorerwa muri Australia, igihugu cya mbere cy’i Burayi gifatwa nk’igicumbi cyo gukora imiti igezweho y’imvaburayi. Icyo kigo cyizera ko ubu bufatanye buzaba icyitegererezo mu kubaka uruhererekane rwo gukora no kubona imiti ihendutse y’imvaburayi mu buryo burambye ku mugabane wa Afurika.
Somon Goeller, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Impinduka n’Iterambere muri Sandoz, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ya mbere itewe mu kubaka uruhererekane rwo gukwirakwiza imiti igezweho mu Karere no guharanira ko abarwayi babona miti bakeneye hatabayeho ingorane izo ari zo zose. Simon Goeller yakomeje agira ati: “Ni amakuru meza ku Rwanda no kuri Afurika.”
Yavuze ko nubwo kubona imiti yiyongera ku yindi yari isanzwe ku mugabane wa Afurika, hagikenewe ibikorwa nk’ibyo bituruka muri Guverinoma z’ibihugu bihuriye muri EU kugira ngo uburambe bw’uyu mutungo w’u Burayi ukomeze gutanga umusaruro mu buryo burambye.