U Rwanda rwashimangiye ko nta mutekano Akarere kagira FDLR itarasenywa
Politiki

U Rwanda rwashimangiye ko nta mutekano Akarere kagira FDLR itarasenywa

ZIGAMA THEONESTE

April 16, 2026

Ambasaderi w’u Rwanda Wungirije mu Muryango w’Abibumbye (Loni) Kayinamura Robert yatangaje ko nta nzira yizewe iganisha ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari ishobora kubaho hatabanje kubaho guca intege no gusenya burundu umutwe wa FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ushyigikiwe n’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amb.  Kayinamura, yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, mu nama y’Akanama k’Umutekano ka Loni yasuzumaga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yashyizweho umukono mu 2013. Yavuze ko uwo mutwe witwaje intwaro ugikomeje guteza ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda no kubangamira amahoro mu Karere.

Yagaragaje ko kuba FDLR ikomeje kubaho no kwihanganirwa mu Burasirazuba bwa RDC ari byo bibangamiye cyane umutekano w’u Rwanda, avuga ko ari “ikibazo gikomeye gikomeje kubaho gishobora guhungabanya ubuzima bw’Igihugu.” Yagize ati: “Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye muri Congo kandi kugeza n’uyu munsi baracyakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, anasobanura ko kuba bari yo ari imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye ayo masezerano yo mu 2013 ashyirwaho umukono.”

Yashimangiye ko nubwo hashize imyaka irenga icumi ayo masezerano ashyizweho umukono, ibitera umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bikiriho, bitewe no kudashyira mu bikorwa ibyo bemeranyijwe byo gusenya FDLR, aho kuba ari ikibazo cy’amasezerano ubwawo. Yagize ati: “Ibi ntibigaragaza ko amasezerano yananiwe, ahubwo ni uko atashyizwe mu bikorwa uko bikwiye.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakomeje kubahiriza inshingano zarwo muri ayo masezerano no kugira uruhare rufatika mu gushaka amahoro mu Karere, rugamije gukemura imizi y’ibibazo bitera amakimbirane. Amb. Kayinamura yashimangiye ko kuba FDLR igihari binyuranyije n’ibyo ayo masezerano ateganya kandi bikabangamira inzira iganisha ku mahoro arambye.

Yagize ati: “Nta nzira yizewe iganisha ku mahoro ishobora kubaho hatabayeho guca intege no gusenya burundu uwo mutwe.” Uretse ibijyanye n’umutekano, Kayinamura yanagaragaje impungenge ku kwiyongera kw’imvugo z’urwango n’ihohoterwa rishingiye ku moko rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane Abanyamulenge.

Yavuze ko gukomeza kubita “abanyamahanga” bishobora kubangamira intego yo kubaka amahoro n’ubufatanye mu Karere. Yagize ati: “Amahoro arambye ntashobora kubakwa hashingiwe ku kwirengagiza ibibazo.” Yasabye ko hakorwa ibiganiro byimbitse kandi by’ukuri ku bibazo byose bihari.

U Rwanda kandi rwashimye imbaraga ziri gushyirwa mu bya dipolomasi, zirimo gahunda zo guhagarika imirwano n’ibiganiro byo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano, runashyigikira ingamba z’agateganyo nko gushyiraho ingabo  zifasha mu kugarura ituze.

Amb. Kayinamura yabajije Akanama k’Umutekano impamvu, nyuma y’imyaka 13 ayo masezerano ashyizweho umukono, ibibazo by’ingenzi nko guca intege FDLR bitarakemuka, ndetse n’impamvu imvugo z’urwango n’ihohoterwa bikomeje. Ati: “Ni iki gituma twizera ko ibisubizo bizaba bitandukanye n’ibyo twabonye kugeza ubu?”

Yongeye gushimangira ko iki kibazo kidashobora gukemurwa n’intambara, avuga ko amahoro arambye azagerwaho binyuze mu kubazwa inshingano, ubufatanye n’ubwubahane hagati y’impande zose bireba. Ati: “Intsinzi y’aya masezerano izashingira ku kuba impande zose zubahiriza inshingano zazo zose, nta kurobanura.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA