Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yatangaje ko ishyigikiye Umufaransa Philippe Diallo, uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF), kwiyamamariza kuyobora FIFA ahanganye na Gianni Infantino usanzwe muri izo nshingano.
Ni umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, nyuma y’inama yayobowe na Perezida wa UEFA Aleksander Čeferin
UEFA yavuze ko Diallo ari umwe mu bayobozi bafite ubunararibonye bukomeye mu nzego zitandukanye z’umupira w’amaguru.
Philippe Diallo yemeye ubu busabe, ariko kandidatire ye izemezwa n’Inama Nyobozi ya UEFA iteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2026.
Muri Kamena 2023, ni bwo Philippe Diallo, yagizwe Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) asimbuye Noël Le Graët wakuwe kuri izi nshingano. Yegujwe nyuma yo kwibasira no kwishongora kuri Zinedine Zidane. Mu 2024 yatorewe manda ya kabiri y’imyaka ine izamugeza mu 2028.
Iki cyemezo cya UEFA kije nyuma y’uko Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal, afashe icyemezo cyo kutiyamamariza kuyobora FIFA nyuma yo gushishikarizwa n’abayobozi bakomeye b’umupira w’amaguru mu Burayi.
Umubano wa UEFA n’ubuyobozi bwa Infantino umaze iminsi urimo agatotsi nyuma y’impaka zavutse ku mushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE), wari ugamije guha abashoramari bigenga imigabane mu bikorwa by’ubucuruzi bya FIFA, birimo n’ibifitanye isano n’Igikombe cy’Isi.
Uyu mushinga waje guhagarikwa nyuma yo kunengwa n’abayobozi bamwe na bamwe, cyane cyane abo muri UEFA, bagaragaje impungenge ku mikorere yawo.
Nubwo Infantino akomeje kunengwa n’abatavuga rumwe na we, aracyafite inkunga ikomeye mu mashyirahamwe yo muri Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo.
Uyu muyobozi aherutse gutangaza ko ashyigikiwe n’umubare munini w’abagize umuryango w’umupira w’amaguru ku Isi, ibintu bishobora kumufasha kongera gutsinda amatora.
Kugira ngo bemererwe kwiyamamaza kuyobora FIFA, ugomba gushyigikirwa nibura n’amashyirahamwe atanu y’ibihugu bigize FIFA, akanuzuza ibisabwa n’amategeko agenga amatora y’uyu muryango
Amatora ya Perezida wa FIFA ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2027, mu nama y’iri shyirahamwe izabera i Rabat muri Maroc.
