Raporo ku bufasha bw’Ubufaransa bwahaga u Rwanda muri Jenoside
Politiki

Raporo ku bufasha bw’Ubufaransa bwahaga u Rwanda muri Jenoside

KAYITARE JEAN PAUL

May 10, 2024

Ubufaransa bwari bwiteguye gukomeza gushyigikira ingabo z’u Rwanda (FAR), bwirengagije ubwicanyi Abatutsi bakorerwaga na Leta ya Theodore Sindikubwabo, Guverinoma ye n’ingabo za Leta.

1. Ubufaransa bwashyigikiye u Rwanda mu rwego rwa politiki mpuzamahanga

Raporo yavugaga ibijyanye n’ubufasha bw’Ubufaransa bwahaga u Rwanda mu rwego rwa politiki mpuzamahanga ; kuba hari abasirikare b’Abafaransa ku butaka bw’u Rwanda, nk’umutwe w’abatoza ba gisirikare baje « gukubita ingabo mu bitugu » abasirikare ba Leta y’u Rwanda ; uburyo hakoreshwa ingabo z’amahanga, zaba iza Leta cyangwa abacanshuro, byabaga bica amarenga yuko hanakoreshwa abasirikare b’abacanshuro baza kurwana intambara ariko bakabihemberwa amafaranga, ibyo bikaba byaravugwaga ariko ntabwo tubitindaho kubera amakuru adahagije tubifiteho.

Huchon yagiraga inama u Rwanda gukora ibishobotse byose  kugirango rwerekane ishusho nziza mu maso y’amahanga kandi bakegeka kuri FPR ubwicanyi bwose bwakorerwaga mu Rwanda :

« (…) General Huchon yanyumvishije ko abasirikare b’Abafaransa bafite inzitizi nyinshi zo kudufasha kubera ibivugwa n’ibinyamakuru bisa nkaho bibogamiye kuri FPR yashoboye kubyigarurira; ko niba nta gikozwe kugirango duhindure ishusho igihugu gifite mu mahanga, abayobozi ba politiki n’aba gisirikare b’u Rwanda nibo bazaryozwa ubwicanyi bwo mu Rwanda. Yabigarutseho kenshi ».

2. RTLM yamamazaga ubufasha bw’Abafaransa igakomeza gushishikariza kwica Abatutsi

Iyo nama General Huchon yahaye Ephrem Rwabalinda, uyu yarayizirikanye cyane kuko mu gusoza raporo ye y’ubutumwa yanditse ibikurikira : « Kwerekana isura ryiza ry’igihugu mu mahanga ni igikorwa kigomba kuzirikanwa cyane. Ibikoresho by’itumanaho nzanye bizadufasha kugira imishyikirano n’ibihugu by’amahanga ». Yakomeje avuga ko Ubufaransa bwatangiye gushyira mu bikorwa ubufasha bwagombaga guha Leta y’inzibacyuho n’ingabo zayo : «  Urwego rushamikiye kuri Perezida Mitterrand rushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare rurimo rurategura ibikorwa byo kudutabara ».

Rwabalinda amaze kugaruka mu Rwanda (Yavuye mu Bufaransa tariki ya 13 Gicurasi), habaye impinduka mu binyamakuru byari bishamikiye ku bahezanguni bari bashyigikiye Jenoside, haboneka ubushake bwo kugabanya ishusho mbi yaterwaga na Jenoside.

Ariko, muri uko kwezi kwa Gicurasi 1994, ntabwo higeze haba impinduka ku byakorwaga na Guverinoma y’abicanyi yari ishyigikiye Jenoside. Abatutsi bakomeje kwicwa. RTLM yakomeje gushishikariza kwica Abatutsi, ndetse bishyirwamo ingufu nyinshi mu byumweru byakurikiyeho : abicanyi bitwaje intwaro bari kuri za bariyeri bashishikarijwe gukomeza « akazi », imvugo yuko Abatutsi biyahura irakwirakwizwa, ko ndetse aribo ba nyirabayazana b’ubwicanyi bwose.

Raporo ya Rwabalinda yerekana ko yandikiwe tariki ya 16 Gicurasi 1994 i Gitarama, mu gihe Guverinoma y’inzibacyuho yari yarahimukiye. Tariki ya 18 Gicurasi 1994, Habimana Kantano, umunyamakuru wa RTLM, yatangaje ko Ubufaransa bwongeye gufasha u Rwanda, ari nako atanga inama yo guhisha ibimenyetso by’ubwicanyi :

« Hari inkuru nziza ku Banyarwanda. Amakuru atangiye kuba meza koko. Ubufaransa bwongeye kuduha ubufasha bukomeye kandi bunizeza kuzabwongera. Ariko kugirango ubwo bufasha bukomeze kutugeraho, burasaba ko nta ntumbi z’abantu zigomba kongera kuboneka ku mihanda, kandi ko nta muntu ugomba kongera kwica undi, hari abamurebera bisekera aho kumujyana mu butegetsi ».

Biragaragara ko inkuru yerekanye n’ubufasha bw’Abafaransa mu bya gisirikare  yaba yaratanzwe na Rwabalinda, cyane ko hasabwe ku mugaragaro guhisha ubwicanyi bwerekanaga ko harimo hakorwa Jenoside, nkuko General Huchon yari yabigiriye inama Rwabalinda.

Twakwibutsa ko muri iyi minsi umuryango JAMBO ASBL ukorera mu Bubirigi, ugizwe ahanini n’urubyiruko rukomoka ku babyeyi bakoze Jenoside, aho rukora ibikorwa byo guhakana Jenoside no gukwirakwiza ingengabitekerzo ya Jenoside, uwo muryango uyobowe uyu munsi na Robert Mugabowindekwe, umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda.

Leta y’abicanyi yakomeje kwakira ubufasha bwa gisirikare bw’Ubufaransa, ibishyigikiwemo n’abasirikare b’icyo gihugu, kandi byemejwe n’abayobozi b’Abafaransa, barangajwe imbere na Perezida Mitterrand.

Inyandiko ya MINUBUMWE

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA