Rayon Sports yatangaje itariki y’Umunsi w’Igikundiro 2026 
Siporo

Rayon Sports yatangaje itariki y’Umunsi w’Igikundiro 2026 

SHEMA IVAN

June 26, 2026

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunsi w’Igikundiro “Rayon Sports Day” muri uyu mwaka wa 2026 uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga kuri Stade Amahoro.

‘Rayon Sports Day’ ni umunsi uhuza abakunzi bayo, bakerekwa abakinnyi izakoresha mu mwaka mushya w’imikino ndetse ikanakina umukino wa gicuti.

Mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikino utaha wa 2026/27 Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi bashya barimo Antonio Atisso Kodjo, Nizeyimana Mubaraka, Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Abbel Matumona, Charles Tchouplaou na Ndikumana Fabio. Ni mu gihe yatandukanye n’abarimo Youssou Diagne, Ramazani Tshimanga, Bayisenge Emery na  Ntarindwa Aimable. 

Iyi kipe yambarara ubururu n’umweru yasoreje ku mwanya wa kabiri mu makipe yo mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino, iritegura amarushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda, ndetse na CAF Confederation Cup.

Mu mwaka ushize wa 2025, ubwo habaga uyu Munsi w’Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na Yanga SC yo muri Tanzania ibitego 3-1 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade Amahoro.

Kuri Rayon Sports Day, iyi kipe yerekana abakinnyi n’abatoza iba igiye gukoresha mu mwaka w’imikino mushya
Abakunzi ba Rayon Sports bazahurira muri Stade Amahoro ku wa 18 Nyakanga
Yanga SC ni yo yatwaye igikombe cy’Umunsi w’Igikundiro wa 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA