Rayon Sports yikomye itangazamakuru ryibasira abakinnyi bayo
Siporo

Rayon Sports yikomye itangazamakuru ryibasira abakinnyi bayo

Imvaho Nshya

October 30, 2026

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports bwasabye abanyamakuru n’itagazamakuru kwirinda imvugo zibasira abakinnyi ku giti cyabo no gukwirakwiza amakuru atariyo.

Bikubiyeho mu itangazo ubuyobozi bw’ikipe bwashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026.

Rigira riti: “Ubuyobozi bwa Rayon Sports burasaba abanyamakuru n’ibitangazamukuru muri rusange kwirinda imvugo zibasira abakinnyi ku giti cyabo no gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa atagenzuwe yerekeye ubuzima bw’ikipe ndetse n’abafatanyabikorwa bayo

Imyitwarire nk’iyo ishobora kwangiza isura y’ikipe, icyizere ifitiwe n’umubano wayo n’abafatanyabikorwa ndetse n’abakunzi bayo’’.

Iyi kipe yongeyeho ko abanyamakuru n’ibitangazamakuru byifuza gutangaza amakuru yayo ko imiryango ifunguye kuri buri wese wifuza kumenya amakuru y’ukuri kandi yizewe binyuze mu nzira zemewe z’itumanaho, inabasaba kurangwa n’ubunyamwuga mu gushaka no gutangaza amakuru yayo hagamijwe kubaka umupira mu buryo bwa kinyamwuga.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona wa Marine FC uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, iri ku mwanya wa 11 n’amanota ane, mu mikino itatu imaze gukina muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27.

Rayon Sports yasabye abanyamakuru gutangaza amakuru y’ukuri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA