RDC: Bamwe mu Barundi baratahuka bakabisikana n’abahunga
Mu Mahanga

RDC: Bamwe mu Barundi baratahuka bakabisikana n’abahunga

Imvaho Nshya

July 7, 2023

Impunzi z’Abarundi 383 bahungutse ku wa Kane bavuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe abandi barenga 2000 bakirimo gusaba ubuhungiro muri icyo gihugu bavuga ko babiterwa n’umutekano muke n’inzara bahura na yo mu Burundi.

Bahungutse babifashijwemo n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe impunzi, n’abari basanzwe mu nkambi za Mulongwe, Lusenda ndetse no mu mujyi wa Uvira muri karitsiye za Kavimvira.

Bamwe mu mpunzi bahungutse bari mu modoka z’amakamyo za UNHCR, abandi biganjemo abagore batwitwe abafite abana b’impinja, abasaza n’abarwayi bacyurwaga modoka zizwi ku izina rya Land Cruser.

Bamwe mu bakurikiranira hafi amakuru y’uku guhunguka baravuga ko abenshi mu bemeye guhunguka baba babiterwa n’uko hari amadolari y’Amerika agera kuri 200 bagenerwa na UNHCR.

Umwe mu bakozi ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Uvira wari mu gikorwa cyo guhugura abashaka guhunguka, yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko abenshi muri ari abo ari abo mu Ntara za Cibitoke na Bubanza, bagizwe n’imiryango 119.

Uyu muyobozi avuga kandi ko nubwo bari mu gikorwa cyo gucyura impunzi z’Abarundi, hari abandi 2000 bamaze iminsi bakiriye mu nkambi z’agateganyo za Sange na Kavimvira.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe impunzi muri Congo yerekana ko mu Barundi 5000 iteganya gucyura uyu mwaka wa 2023, hamaze guhunguka abarenga gato 2000.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, UNHCR ihabarura impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 43, zirimo iziba mu nkambi ndetse no hanze yazo.

Yanditswe na KATIYARE Jean Paul

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA