RDF yatanze ibikoresho byo kwa muganga muri Mozambique
umutekano

RDF yatanze ibikoresho byo kwa muganga muri Mozambique

WILSON TWAGIRA

October 30, 2026

Mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage n’ibikorwa byo gukorana n’abaturage mu rwego rwo kubungabunga umutekano Ingabo z’u Rwanda (RSF-5) ziri mu butumwa bw’amahoro mu gace ka Mocímboa da Praia, muri Mozambique, zahaye ubuyobozi bw’ako karere ibikoresho by’ibanze birimo ibitanda byo kwa muganga, bizifashishwa mu kigo nderabuzima gifasha abaturage.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko ibikoresho byatanzwe birimo ameza, intebe, akabati kabikwamo imiti, ibitanda na matela.  

Yagize iti: “Ni ibikoresho bitegerejweho kugira uruhare mu kunoza serivisi z’ubuvuzi zihabwa abaturage bo mu Mudugudu witiriwe Philippe Nyusi, ndetse n’abaturiye uduce twa Josina Machel na Buji.’’.

Igikorwa cyo gutanga ibi bikoresho cyitabiriwe n’abayobozi bahagarariye abaturage, bo muri ako gace, Umuyobozi wa Task Force Brigade Group 7, Umuyobozi w’ishami rya Polisi muri izo ngabo ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba  RSF.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Mocímboa da Praia, Madamu Helena Bandeira, yashimiye Ingabo z’u Rwanda (RSF-5) ku nkunga zikomeje gutanga mu guteza imbere amahoro n’umutekano muri ako gace.

Mu izina ry’Ibitaro bya Mocímboa da Praia, Dr. Patrice Lourenço Patrício na we yashimiye abasirikare b’u Rwanda uruhare bagira mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu butumwa bwe, CP Bertin Mutezintare, Umuyobozi w’ishami rya Polisi muri RSF-5, wavuze mu izina ry’Umuyobozi w’izi ngabo, yongeye gushimangira ko Ingabo z’u Rwanda ziyemeje gukomeza ubufatanye n’abaturage no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze. 

Binyuze muri ibi bikorwa, Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugaragaza uruhare rwazo mu gufasha abaturage kubona serivisi z’ibanze, guteza imbere imibereho yabo no kubaka icyizere n’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.

CP Mutezintare ati: “Ibi bikorwa bigaragaza ko inshingano z’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura no kubungabunga amahoro zitarangirira gusa ku gucunga umutekano, ahubwo zinareba no gufasha abaturage no gushyigikira iterambere ry’imibereho yabo.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA