Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi washyize hanze inyandiko ndende isobanura impamvu z’urugamba rwayo, aho ukorera, amahame ugenderaho ndetse n’impinduka za politiki wifuza kubona muri icyo gihugu.
Uwo mutwe witwaje intwaro wagaragaje ko wiyemeje gukuraho ubutegetsi bunyuranye n’Itegeko Nshinga bwa CNDD – FDD butoteza, bukicisha inzara, bukangaza, bukongera bukica abanyagihugu uko bukeye n’uko bwije mu Burundi. Muri iyo nyandiko, uyu mutwe uvuga ko washinzwe mu 2011 ugamije guharanira ko u Burundi bugendera ku mategeko, demokarasi n’ubuyobozi bwubahiriza uburenganzira bw’abaturage.
Itangazo ryashyizweho umukono ku wa 13 Ugushyingo 2026 n’Umuvugizi wa RED-Tabara, Justine Ntwari, rigabanyijemo ibice bitanu bisobanura amateka y’umutwe, uko uteye, imyitwarire y’abawurimo n’intego za politiki wifuza kugeraho.
RED – Tabara ishinja CNDD-FDD kwica amasezerano y’amahoro ya Arusha
RED-Tabara ivuga ko yashinzwe mu 2011 mu rwego rwo kurwanya ubutegetsi bw’Ishyaka CNDD-FDD, ishinja kurenga ku Itegeko Nshinga no kutubahiriza Amasezerano y’Amahoro ya Arusha. Ishinja iri shyaka kuba ryaragize uruhare mu buriganya mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2010, ndetse rikica Amasezerano ya Arusha ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu mu mwaka wa 2015.
Uyu mutwe kandi ushinja ubutegetsi bw’u Burundi kuba bwarashyizeho umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD uzwi nk’Imbonerakure, ukaba ukoreshwa mu gutoteza abatavuga rumwe na bwo. Mu byo RED – Tabara ishinja ubutegetsi bwa Bujumbura harimo gufunga abarenga ibihumbi 10 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no gutuma Abarundi ibihumbi amagana bahunga Igihugu cyane cyan ekubera impamvu za Politiki.
Yavuze ko ikorera muri Kivu y’Amajyepfo no mu Burundi
Mu gusobanura aho urugamba rwayo rugeze, RED-Tabara ivuga ko abarwanyi bayo bakorera mu birindiro ifite muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse no mu bice bitandukanye by’u Burundi.
Uyu mutwe uvuga ko wakomeje ibikorwa byawo nubwo ubutegetsi bw’u Burundi bwagiye bwohereza abasirikare n’imitwe yitwaje intwaro mu bice bya Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bawurwanye. RED – Tabara ivuga ko abarwanyi bayo bamaze kugira ubunararibonye mu mirwano bamazemo imyaka bahanganye n’Ingabo z’u Burundi n’abo ifatanya na bo.
Yongeraho ko kugeza ubu ushyigikiwe n’abaturage b’u Burundi, mu gihe ushinja Umuryango Mpuzamahanga kutagira icyo ukora mu gukurikirana iyubahirizwa ry’Amasezerano ya Arusha. Muri iyo nyandiko, RED – Tabara inasobanura amahame ivuga ko agenga imyitwarire y’abarwanyi bayo.
Ivuga ko buri murwanyi ahabwa amahugurwa ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara n’uburenganzira bwa muntu, ndetse ko nta muntu uhabwa intwaro atarasobanurirwa politiki y’umutwe n’amabwiriza agenga imyitwarire y’abawurimo.
Uyu mutwe uvuga ko abarwanyi bawo basabwa kubaha ubuzima, umutekano n’icyubahiro by’abaturage b’abasivili. Ugaragaza ko ubuhemu, gufata ku ngufu no kwiba iby’abaturage ari ibyaha bikomeye bihanirwa ibihano bikomeye.
Intego 12 zishingiye ku mpinduka za politiki
RED-Tabara yashyize imbere intego 12 ivuga ko igamije kugeraho mu gihe izaba utsinze urugamba rwayo. Muri zo harimo kugarura umutekano mu gihugu, kubaka ubutegetsi bugendera ku mategeko, burangwa n’imiyoborere myiza, ubutabera, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.
Ishaka kandi ko Amasezerano ya Arusha yo mu 2000 n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryo mu 2005 byubahirizwa. Mu zindi ntego harimo gusenya umutwe w’Imbonerakure, inzego z’Ubutasi bw’u Burundi (SNR) n’imiyoboro y’abasirikare ishinja kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Uyu mutwe kandi usaba ko imfungwa za politiki zirekurwa, impunzi z’Abarundi zigataha mu mutekano usesuye, ndetse zikongera kubona imitungo zasize mu gihugu. Ku bijyanye n’imiyoborere, RED – Tabara ivuga ko yifuza amatora ya demokarasi, anyuze mu mucyo kandi yitabirwa n’imitwe ya politiki yose.
Mu bukungu, ivuga ko ishaka ko hubakwa ubukungu bushingiye ku butabera n’imibereho myiza y’abaturage, mu gihe ubutabera bwigenga bwahabwa inshingano zo gukurikirana abakoze ibyaha bitandukanye, birimo ibyo ishinja ubutegetsi bwa CNDD-FDD n’ubwabubanjirije.
Inyandiko inagaragaza ko uyu mutwe wifuza ko u Burundi bugirana umubano mwiza n’ibihugu bituranye na byo ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga, hagatozwa indangagaciro za kimuntu kandi hakazahurwa umuco w’Abarundi.
Mu gusoza, RED – Tabara yagaragaje ko intego yayo ari ukubona u Burundi bwisanzuye, bugendera kuri demokarasi kandi butagira ivangura rishingiye ku moko n’irindi iryo ari ryo ryose, iti: “Ku Burundi bwisanzuye, bugendera kuri demokarasi kandi butagira uwo buheza, tuzatsinda!”