Urwego rw’Ubugenzacyaha rwasabye abarimo ibyamamare byakoranye n’inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma mu kuzamamaza, nyamara zica abaturage, gufatanya na Leta mu bukangurambaga bwo kubica burundu ku isoko.
Ni ibyo umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru, herekanwa abakozi ba Leta 18, batawe muri yombi bakurikiranwe kugira uruhare mu gukora izo nzoga z’ibyuma, aho yavuze ko gufatanya na Leta muri uko kuzica atari igisebo.
Yagize ati: “Ntabwo ari igisebo pe! Tuvuge ko wenda babikoraga [ibyamamare] batabizi, ariko ubu noneho barabimenye. Ubukaka bwabo, bwa bwamamare bwabo, bwa budahangarwa bwabo nibabukoreshe baca icyuma mu gihugu kuko na bo ni ababyeyi bafite abana.”
Yavuze ko RIB kimwe n’abaturage batajya bibagirwa uruhare umuntu uwo ari we wese yagize mu gutuma ibinyobwa bitujuje ubuziranenge binyobwa n’abaturage bikabagira ingaruka ku buzima bwabo zirimo n’urupfu.
Yashimangiye ko ibyamamare byagize uruhare muri ibyo bikorwa bikwiye kongera kugaragara mu kubyamagana. Ati: “Abanyarwanda bakeneye ko wowe wamamaje kiriya cyuma, kigomba kwibagirana mu mitwe y’abantu usubiye inyuma, ukavuga uti: naribeshye. Banyarwanda hehe n’icyuma”.
Dr. Murangira yavuze ko ibyo byamamare bidakwiye gukomeza gukora ibibaha inyungu gusa, ahubwo bikwiye gufasha Leta mu bukangurambaga kuko byagaragaye ko bitagaragaramo cyane. Ati: “Kandi bo biroroshye cyane, ukuntu babikoresha mu buryo bworoshye, bati: bantu banjye, babikoreshe mu buryo bwabo. Iyo nzira baciye, bayice dufatanya ntitubabure muri uru rugamba. Mwe byamamare, abahanzi muri hehe mu rugamba rwo guca icyuma mu Rwanda.”
Ibyamamare birimo abahanzi n’abanyamakuru byakunze kwigaragaza byamamaza inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse bagashishikariza abantu kuzinywa ku bwinshi bavuga ko ari nziza ku buzima bwabo. Kenshi ibyo byakorwa binyuze mu mikoranire ya za Kompanyi n’inganda zikora izo nzoga zabishyuraga mbere yo kuzamamaza.
Kuri ubu RIB itangaza ko imaze guta muri yombi abagera ku 104, barimo abayobozi mu nzego za Leta 18, n’abandi bari banyiri inganda, abaziyobora n’abakozi bazo bakurikiranwe kugira uruhare mu bikorwa byo gukora ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge byagira ingaruka zitandukanye ku baturage.
Minisiteri y’Ubuzima itangazako abantu 50 ari bo bamaze kwica n’izo nzoga z’ibyuma, abasaga 100 zabateye ubuhumyi mu gihe abasaga 1,000 zabagize abasinzi b’igihe kirekire.
