Rubavu: Uwiga muri Kaminuza akurikiranyweho kuvuga ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi
Imibereho

Rubavu: Uwiga muri Kaminuza akurikiranyweho kuvuga ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 16, 2026

Ndatimana Zebro w’imyaka 20, ukomoka mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi wiga mu wa mbere muri kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu, aganira na mugenzi we babana mu gipangu yamubwiye ko we ibyo kuvuga ngo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ atabyemera.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yabwiye Imvaho Nshya ko byabaye mu ma saa cyenda y’igicamunsi cyo ku wa 14 Mata 2026. Ati: “Yabwiye uwo mugenzi we babana mu gipangu, baganiraga ko we atemera kuvuga ngo ’Jenoside yakorewe Abatutsi’, amubaza niba Abahutu na bo bibuka ababo bishwe na FPR, kuko niba barakoze Jenoside na bo hari ababo bishwe. Amubaza bo bibuka ryari ababo bishwe n’Inkotanyi kuko ntawe usangira n’udakoramo.”

Avuga ko mugenzi we acyumva aya magambo yanze kuyihererana, ayamenyesha Umukuru w’Umudugudu, na we abimenyesha izindi nzego uyu musore atabwa muri yombi, agezwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi.

Anavuga ko Ndatimana Zebro afashwe, yemeye ko yabivuze koko, yashakaga kumenya ibyo atazi, ko uwo baganiraga yari yamubwiye kumubaza ibyo yibaza byose ku mateka y’u Rwanda. Ati: “Igitangaje ni uko n’igihe inzego z’umutekano zamufataga yabizisubiriyemo uko yabivuze byose, igihe atarabibonera igisubizo atazareka kubyibaza.’’

Mbarushimana Gérard avuga ko bibabaje cyane kubona umwana w’imyaka 20, wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wiga kaminuza apfobya Jenoside kariya kageni, ashobora kuba yarabivanye mu babyeyi be cyangwa abandi bo mu miryango ye, cyangwa ku bamushuka ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Turasaba urubyiruko  kureka  gushukwa n’abatifuza iterambere ry’iki gihugu, baba ababyeyi barwo cyangwa abarushuka bari hanze yacyo. Rwitabire ibiganiro byo kwibuka, rwumve ibyo rwigishwa na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ibyo rutumva ruduhamagare turahari, twabaye muri iki gihugu aya mateka yatugizeho ingaruka turayazi, tuyarusobanurire rureke abarushuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko akibimenya yihutiye guhamagara inzego z’umutekano, zijya gufata uriya munyeshuri, ngo akurikiranwe kuri ariya magambo, hamenyekane neza impamvu yayo.

Ati: “Ari gukurikiranwa ngo hanamenyekane neza niba yarabikuye mu babyeyi be iwabo mu Bugarama, Rusizi, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi kuko umuntu wiga muri kaminuza aba ajijutse, yanasobanurira abandi aya mateka, si we wakagaragaye apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yasabye urubyiruko kwitondera amagambo ruvuga ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko icyaha cyo kuyipfobya no kuyihakana gihanwa bikomeye n’amategeko. Yakomeje avuga ko aho rudasobanukiwe rubaza inzego z’ubuyobozi, aho gukurikira abarushuka, baba bishakira amafaranga mu babakurikira cyangwa bagamije kurukoresha mu gusubiza igihugu mu icuraburindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA