Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” ryateguye irushanwa rya za Kaminuza ry’umunsi umwe mu cyiciro cy’abakina ari 7 “University Rugby 7’s Tournament 2022”.
Iri rushanwa ryari rigamije kumenyekanisha uyu mukino muri za Kaminuza no gukangurira abanyeshuri kuwitabira ryabereye ku kibuga cya Croix Rouge Kacyiru, ku wa Gatandatu taliki 12 Werurwe 2022 ahitabiriye amakipe 4 mu bagabo ari yo UR Huye, UR Nyagatare, UR Rwamagana na UR Rukara n’amakipe 3 mu bagore ari yo UR Rukara, UR Nyagatare na UR Rwamagana.
Mu bagabo ndetse n’abagore buri kipe yakinnye n’indi umukino ubanza n’uwo kwishyura maze ikipe ya UR Rukara mu bagabo n’abagore aba ari zo zegukana igikombe.
Mu cyiciro cy’abagabo, UR Rukara yatsinze UR Nyagatare imikino yombi, ibitego 19-0 na 17-0. Yatsinze UR Huye ibitego 21 kuri 19 na 5-0. UR Rukara yatsinze kandi UR Rwamagana ibitego 28-0 na 24-0.
Iyi kipe yegukanye igikombe aho yasoreje ku mwanya wa mbere itsinze imikino 6, ikurikirwa na UR Huye yatsinze 4, UR Nyagatare yatsinze umukino 1 na UR Rwamagana itatsinze umukino n’umwe.
Mu bagore, ikipe ya UR Rukara yitwaye neza itsinda UR Rwamagana ibitego 24-0 na 17-0. Yatsinze kandi UR Nyagatare ibitego 12-0 na 12-0.
Iyi kipe ya UR Rukara yegukanye igikombe ikurikirwa na UR Nyagatare naho ku mwanya wa gatatu haza UR Rwamagana.

Mu bakinnyi bitwaye neza, mu bagabo hari Ntakirutimana Laban ukinira UR Rukara naho mu bagore ni Mukeshimana Rosine (UR Nyagatare).


Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RRF, Muhire John Livingstone yatangaje ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino muri za Kaminuza kugira ngo ukomeze gusakara.
Ati: “Dufite n’intego yo kuwugeza muri za IPRC, ku buryo abana bawukina mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakomeza bakawukina no muri Kaminuza.”
Muhire akomeza avuga ko uyu mukino urimo kugenda usakara kuko ubu bafite amashuri hafi 100 akina Rugby harimo 60 yisumbuye. Ati: “Ni yo mpamvu rero dushaka ko na za Kaminuza ngo tuzongere kuko dufite umubare munini w’abana bakina uyu mukino ku rwego rw’amashuri yisumbuye turashaka ko bazakomeza kuwukina kugira ngo tuzagire ikipe y’igihugu ikomeye.”
Mbere y’iri rushanwa rihuza za Kaminuza, taliki 26 Gashyantare 2022, RRF yateguye amahugurwa y’abahagarariye imikino y’Amashuri mu Turere 30 tugize u Rwanda.
Muhire avuga ko hanahuguwe kandi abakuriye Siporo n’abatoza ba za Kaminuza kugira ngo umukino abantu barusheho kuwusobanukirwa ndetse na babandi bahagarariye Siporo muri Kaminuza babashe kuwumva neza.
Ati: “Twabahuguye ku bijyane n’umukino, amategeko ndetse n’ibyiciro, ubu twakinnye ikinwa n’abakinnyi 7, ubutaha tuzazana icyiciro cy’ikinwa na 15.”
Akomeza avuga ko ibi rero ari mu rwego rwo kugira ngo umukino wa Rugby ukomeze utere imbere hirya no hino mu gihugu.
Amafoto







